Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsindiwe na Mali ibitego bibiri ku busa muri Stade Amahoro mu mukino warebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Wari umukino w’umunsi wa kane mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 w’itsinda K wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2027.
Umukino ubanza wabereye muri Mali, Mali yari yatsinze Amavubi 3-2, umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro.
Ntabwo u Rwanda rwahiriwe n’umukino kuko mu gice cya mbere nta mahirwe afatika rwaremye.
Mali yaje kubona kufura ku munota wa 27 yatewe neza maze Modibo Sagnan ayitsindira igitego cya mbere n’umutwe. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Amavubi yakoze ibishoboka byose ngo yishyure, akora impinduka Mugisha Gilbert aha umwanya Biramahire Abeddy, Mutsinzi Ange aha umwanya Manzi Thierry, Niyomugabo Claude aha umwanya Imanishimwe Emmanuel na Mugisha Bonheur aha umwanya Ruboneka Bosco.
Izi mpinduka ntacyo zafashije u Rwanda kuko ahubwo ku munota wa 88 Gaoussou Diarra yatsindiye Mali igitego cya kabiri umukino urangira ari 2-0.
Muri iri tsinda Liberia yatsinze Cape Verde 2-0. Ubu Mali ni iya mbere n’amanota 12, Amavubi afite 6, Cape Verde na Liberia zifite amanota atatu.

Ibitekerezo