Iyobokamana

Ambassadors of Christ yamuritse album ya 16 mu gitaramo cy’uburyohe (Amafoto)

Ambassadors of Christ yamuritse album ya 16 mu gitaramo cy’uburyohe (Amafoto)

Korali Ambassadors of Christ yashyize ahagaragara umuzingo (album) ya 16 ikubiyemo indirimbo zifite umwihariko wo kuba zisobanuye mu buryo bworoheye n’abatumva gusobanukirwa ubutumwa zifite.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa 16 Ukuboza 2018 mu gitaramo cyahuriranye n’ubukangurambaga bukorwa n’uyu mutwe w’abaririmbyi bugamije guhashya ibiyobyabwenge nk’imwe mu nzira iyi korali yahisemo zigamije kwagura ivugabutumwa rigera kuri benshi.

Iyi korali kugeza ubu igizwe n’abaririmbyi barenga 45 yakoze igitaramo cy’umwimerere kinogeye amaso ndetse cyiganjemo indirimbo z’uburyohe zinyura amatwi kubabashije kugikurikirana. Cyari kitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye kuva ku bato kugeza ku bakuze.

Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali ahamenyerewe nka Kigali Conference and Exhibition Village, kikaba cyari cyahawe umutwe ugira uti “Dufatane Urunana Music Festival.”

Amashusho y’izi ndirimbo zamuritswe kuri iki Cyumweru agaragaramo umusemuzi w’ururimi rw’amarenga ukoresha ibimenyetso afasha n’abatumva kumenya ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo za Korali Ambassadors of Christ.

Iyi ni intambwe idasubira inyuma iyi korali yihaye izakomereza no kuzindi ndirimbo bateganya gushyira ahabona nk’uko byagarutsweho n’ubuyobozi bw’iyi korali muri iki gitaramo.

Umuzingo wa 16 wa Korali Ambassadors of Christ washyizwe ahabona ugizwe n’indirimbo 11 z’amajwi n’amashusho.

Korali Ambassadors of Christ kuri uyu munsi yari yatewe ingabo mu bitugu n’amwe mu makorali akunzwe cyane mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa 7 nka Shalom Singers y’i Remera ndetse na Send Us of God ibarizwa muri Kigali English Church.

Indirimbo zamuritswe na korali Ambassadors Christ ibarizwa i Remera zirimo iyitwa Dufatane Urunana, Arankunda/Marching to Zion, Nugera Hakurya, Shukrani, Munsi y’Ibirenge bye, Utukuzwe Mwokozi, Imbuto z’urukundo, Nkwata Omukono, Izina Yesu, Elzoba rya Ruhanga ndetse na Wibasuzugura.

Kayijuka Moses, umwe mu bagize umuryango mugari wa Ambassadors of Christ yavuze ko muri 2019 bazakomeza ibikorwa bakora ibitaramo birenga 10 nk’ibi byo gufasha Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ibiyobyabwenge.

Hamwe mu ho bateganya gutangirira muri mutarama 2019 ni muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse bakaba banateganya no kuzakorera muri Gashora Girls School n’ahandi.

Ambassadors of Christ yamuritse album ya 16 igizwe n'indirimbo zisobanuye mu rurimi rw'amarenga

Korali Ambassadors of Christ ifite ibigwi bikomeye mu zikorera mu Rwanda kuko ikunzwe mu buryo bukomeye n’abantu b’ingeri zose, by’umwihariko ibyo bikarenga imipaka kuko indirimbo zayo zumvwa cyane no mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Ifite agahigo ko kugira indirimbo zarebwe kurusha iz’andi makorali akorera mu Rwanda.

Yavutse mu mwaka wa 1995, yatangijwe n’abantu batanu ariko kugeza ubu ifite abaririmbyi barenga 40. Mu myaka 23 imaze yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania, Kenya Burundi, Uganda, Congo na Zambia. Yaherukaga no kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya mbere.

Igitaramo kiswe "Dufatane Urunana Music Festival"
Iki gitaramo cyafashije benshi
Indirimbo za Ambassadors zifite umwihariko wo kuba zisobanuye mu rurimi rw'amarenga
Minisitiri w'urubyiruko Rosemary Mbabazi uri i buryo yari muri iki gitaramo
Polisi y'u Rwanda na yo yari ihagarariwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top