Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine yavuze ibihe bikomeye yanyuzemo aho yanatekereje kuba yakwiyambura ubuzima.
Uyu mugore ubarizwa mu itsinda rya Vestine&Dorcas, avuze ibi mu gihe inkuru igezweho ku mbuga nkoranyambaga ari iya gatanya n’umugabo we ukomoka muri Burkina Faso, Idrissa Jean Luc Ouédraogo.
Ni inkuru ivugwaho byinshi aho nyuma y’uko avuze ko yasabye gatanya, Ouédraogo na we yavuze ko yatanze ikirego kuko kuva yabyara atarabona umwana we cyane ko Vestine aba muri, yanasabye ko bapimisha DNA.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ishimwe Vestine yashyizeho iburawa ndende asobanura akantu ku kandi.
Reka dusomane iyi baruwa ijambo ku ijambo
Inkuru Ya Ishimwe
Nariguceceka nku ko bisanzwe sinkuganirire ibi, ariko mpisemo kuvuga kugira ngo abo tungana cyangwa abarigukura batazanyura mu byo nanyuzemo batabizi nubyumva uzabibambwire cyangwa ujye Ubanyereka ubaganirira iyi nkuru ya Ishimwe!!
Uko byatangiye...
Yari Umukobwa wakuriye mu muryango ukijjwe akurira mu Rusengero nk’ abandi ariga asoza amashuri yisumbuye.
Umusi ayasoza nibwo yinjiye mu Butayu bwe. ubwo yinjiyemo nta mazi cyane ko ibyitwa ubuzima nyuma y’intebe y’ishuri atagize amahirwe yo kububamo mu gisa n’ubufindo bw’amarangamutima, yakunze umuntu wamwize kera we atamuzi cyane yafashe akanya akitegereza inyeri yari imaze imyaka ine yaka. Ni uko agambirira kuyizimiza nkitarigeze inyenyeza na gake.
Yitwaje akarimi, n’uduhendabana bikarishye. Umukobwa wa Mama ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi ngo ahweze atahure umugambi wa sekibi ahubwo yagize ngo arakunzwe ibi ariko bidasanzwe.
Amatwi araziba ahunga inama, ntiyongera kumva inama zabamukuryiye, amarangamutima yariyamuyoboye atazi ko uwo muntu yariyubatse afite undi muryango ndetse n’abandi bana, uwo mukobwa yagendeye ku byo yamubwiye n’uburyo yitwaraga nk’umuntu utagira icyaha na kimwe uwo mukobwa agira ngo uwo muntu koko niko ameze.
Tega, amatwi nkukomereze inkuru wowe dusangiye umusaraba. Ng’uwo nyiramamirwa wange nkwibutse ko atazi indi si itarimo abasenga n’abiyiriza ngo bamese ibishura. HutiHuti no mu rugo Pooo!! Akihagera ahasanga amahano ahitamo kunuma no kwihangana yasoma Bibiliya iti ’urukundo rwihanganira byose kandi ibihe byose.’
Yabonye ibisaze ubwenge bwe, ku buryo yatekerejeko ubuzima bwe burangiye bitewe n’ibyo yabonaga buri munsi atabashaga no kubwira undi muntu baba abayeyi be abavandimwe be ndetse n’inshuti ku buryo yageze aho atekereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku isi yabitekerereje kenshi cyane.
Gusa Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze ( glory to God ) Gusa aho kuguhomba yaguhombya koko!!
Icyatumye Imana irinda uwo mukobwa ni uko hari umuhamagaro uri ku buzima bwe kandi ukomeye wahinduye ubuzima bwa benshi kandi ugomba gukomeza kubuhindura, ni kenshi uwo mugabo yashatse kwica umuhamagaro w’uwo mukobwa ariko Imana ntiyabyemera yashatse kumubuza kujya mu bitaramo, kumubuza kujya muri studio ashaka no kumutandukanya n’uwo baririmbanaga, gusa byo ntabwo byashobotse.
Yamutandukanije na management ye abigeraho azi ko umuhamagaro uhagarara gusa nibwo wari utangiye!!
Abonye ko atahagarika umuhamagaro w’uwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina ry’uwo mukobwa atangira kuvuga ko uwo afata nk’umubyeyi we bamaranye imyaka igera muri itanu ari we se w’umwana kandi azi ukuri kuri mu mutima we ko ari ibinyoma. Yishyura umuhisi n’umugeni ati nimuharabike rwose mubagire abasambane ku ngufu, nibinarimba mubite abatekamitwe nahinduriye ubuzima Ariko Mana we!!
Ese Nakubwiye iby’uko babyaranye!! Mu buzima bugoye uri bugere ku Isi ntibimubuza araza, umubyeyi n’uwo atwite Uwiteta yabanyujije mu myanya y’intoki ya wa mugabo!!! Ahunga atwite aza kubyarira ibwotamasimbi.
Yirinda kumwereka umwana we mu bushyamirane ategereje igihe cy’umutuzo ngo amumurikire imbuto ye !! Akomeza kurindira uburyo bwiza papa w’umwana yabona umwa we!! Atitaye ku nzika iyo ari yo yose. Umugabo yivuye inyuma akora agato n’akanini kugira yice izina ry’uwo mukobwa ndetse yishyura abahemu bashoboka babeshya ko yubakiye iwabo inzu kandi azi ukuri ko ntabyo yakoze , buretse mbanze ngire inama aba batangaza inkuru nubwo ntabarusha rwose, aya manyazi y’amafaranga mwariye aranduye rwose!! Yego uyu munsi yagira ibyo agufasha peh gusa ntibizaramba ejo n’ejo bundi uzabyara umwana wawe yaca mu byo uwo uri gusebya ari kunyuramo. Amafaranga nibwo nemeje ko ari umuzi w’ikibi cyose koko!! Bibiliya yera iti "Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi "
1 Timoteyo 6:10
Reka mpinire aha hafi, nkwandikiye iyi Baruwa ngo nkomeze abagore n’abakobwa, bari kunyura mu bihe bimeze nk’ibyo uyu mwana yanyuzemo mukomere Imana irabakunda ibitayeho kandi ubuzima bwanyu buri mu biganza by’Imana. Mwitinya ntiyabibagiwe kandi izabacira inzira.
abatarashaka bo mwirinde abantu baza biyambitse uruhu rw’intama kandi imbere ari amasega aryana, musenge cyane ubudasiba kandi muzagira ingo nziza ibyo mubona ntibikabace intege ahubwo mubyigireho bizabafasha Imana irabakunda kandi ntizabatererana.
Iyabanye na Ishimwe mu majoro y’amarira inda yenda kwikuramo iriho kandi irashoboye.
Nibimukundira azatanga ubuhamya kandi ni isomo ryiza ryo kwigisha urubyiruko cyane urwo mu nsengero.
Mugore urira humura kandi uhobere ubuzima. Mukunzi wa Ishimwe na mwenyenina Kamikazi wowe ubasengera ngo amavuta adakama muri bo Imana ikwagure. Senga cyane ubu urugamba rurakomeye kurusha mbere, gusa byibuze abareana barahumutse kandi ntibazandavurira ibiryo byo muri Egiputa na rimwe.
Vuba aha intashyo zabo ziraza mu yindi baruwa yitwa #IBIHE ! “Kuko Umwami Imana azantabara nicyo gituma ntamwara."

Ibitekerezo