Angel Muhoza, umugore wa Junior Giti, mu magambo yuje imitoma kandi acengera umutima, yashimiye umugabo we ku byo yamukoreye ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko.
Tariki ya 9 Ukwakira, nibwo Angel Muhoza agira isabukuru y’amavuko, iya 2026 ikaba yarayizihije mu buryo budasanzwe.
Ni isabukuru yizihirije Zanzibar ari kumwe n’umugabo we Junior Giti, aho bayihuje no kwizihiza imyaka 10 bamaze bakoze ubukwe.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifashishije amafoto ubwo bari Zanzibar, Angel Muhoza yashimiye Giti kuba yaratumye isabukuru ye itazibagirana.
Ati "Hari umugabo wihishe inyuma yo kumwenyura kwanjye ku isabukuru yanjye y’amavuko, wamenye neza ko numva nkunzwe kandi nishimiwe. Warakoze ku bihe byiza bizahora byibukwa, ibikorwa byatekerejweho n’urukundo ukomeje kunyuhira. Watumye umunsi wanjye utazibagirana, umutima wanjye uranyuzwe. Nzahora iteka nkushimira mukunzi."
Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru, Junior yatwaye Angel muri Tanzania, Zanzibar babihuza no kwizihiza imyaka 10 bamaze barushinze.
Mu myaka icumi bamaze barushinze, aba bombi bafitanye abana babiri, umukobwa w’imyaka icyenda n’umuhungu w’imyaka itanu.

Ibitekerezo