Sinema

Apollinaire yasohoye filime ’Ikanzu Yera’ amaze imyaka 10 akoraho

Apollinaire yasohoye filime ’Ikanzu Yera’ amaze imyaka 10 akoraho

Ingabire Apollinaire warambitse ibiganza muri filime nyinshi zitandukanye hano mu Rwanda zigakundwa, yasohoye filime yise ’Ikanzu Yera’ igitekerezo cyayo yari amaranye imyaka icumi.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI, Apollinaire yavuze ko nyuma yo gusohora filime nka Giramata n’Inzira y’Umusaraba ari bwo yategereje gukora iyo yari amaranye imyaka 10.

Ati "Nyuma nibwo naje gutekereza gukora filime yitwa Ikanzu Yera, Ikanzu Yera igitekerezo cyayo nari nkimaranye imyaka 10 ari nayo twasohoye uyu munsi."

Yavuze ko atari inkuru mpamo ahubwo ari igitekerezo cyavuye ku kuntu ababyeyi kera bahuraga bakaba ari bo bahitiramo abana babo abo bazashaka, akibaza niba ubu nubwo uwo muco wagiye nta kuntu bahamagara abakobwa bakabahuza maze bagahitiramo umusore umugeni ariko akumva haraburamo ikintu.

Ati "Nakumva hari ikiburamo nkaba nyishyize ku ruhande, ejobundi nibwo nongeye kuyubura, nyiganiriza umushuti wanjye arambwira ngo yaba nziza cyane, ndavuga ngo reka nyirambure nyandike, ndayirambura, ndayandika, maze kuyandika ntangira no gutekereza abantu bazayikina."

Ni filime igaragaramo amazina akomeye muri Sinema Nyarwanda nka Igihozo Nshuti Mireille cyangwa Mimi Mireille, Nick wakunzwe cyane muri City Maid, Mama Zulu n’abandi.

Ingabire Apollinaire yatangiye sinema muri 2008 yanditse filime nka Intare y’Ingore, akora izirimo Giramata, Inzira y’Umusaraba n’izindi.

Apollinaire yasohoye filime Ikanzu Yera
Mama Zulu na Mimi Mireille ni abakinnyi iyi filime ishingiyeho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top