Imyidagaduro

AY yatatse mu buryo bukomeye umugore we w’Umunyarwandakazi

AY yatatse mu buryo bukomeye umugore we w’Umunyarwandakazi

Umuraperi AY, uri mu babirambyemo igihe kinini kandi ufite izina rikomeye muri Tanzania, yashimagije umugore we w’Umunyarwandakazi yubaha by’ikirenga.

Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981. Ni mubyara wa Alpha Rwirangira, nyina yari Umunyarwandakazi mu gihe se ari Umunyatanzaniya wuzuye w’ahitwa Mbeya.

Umugore wa AY, Remy ukomoka mu Rwanda kuri uyu wa 27 Ukuboza 2018 yizihije isabukuru y’amavuko. AY yamwandikiye ubutumwa abucishije kuri Instagram avuga ko ‘ari umuntu udasanzwe kandi yubaha by’ikirenga’.

Yagize ati “Isabukuru nziza mukunzi wanjye, mugore wanjye kandi mama w’umwana wanjye. Niyo sabukuru ya mbere wizihije uri umubyeyi kandi turi kumwe nk’abashakanye.”

Yongeyeho ati “Ngushimiye ko wampaye umuhungu witonda Aviel, Imana ikomeze igufungurire amarembo y’ibyiza kandi ikomeze iguhe imigisha. Iyaba hari ijambo riruta ‘Ndagukunda’ nari kuryandika hano, ariko uzirikane ko ngukunda cyane. Ndagushimiye kandi ndakubaha cyane. Ryoherwa n’umunsi wawe ukomeye.”

Remy, umunyarwandakazi washakanye na AY

A.Y n’uyu mukobwa bakundanye kuva mu mwaka wa 2008, bakoze ubukwe tariki ya 10 Gashyantare 2018, gusaba no gukwa byabereye kuri Golden Tulip Hotel, hanyuma ikindi gice kibera mu Mujyi wa Dar es Salaam.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top