Imyidagaduro

Basaninyenzi wazamuye abahanzi benshi muri USA yerekanye umukunzi we mu Rwanda

Basaninyenzi wazamuye abahanzi benshi muri USA yerekanye umukunzi we mu Rwanda

Tumaine Basaninyenzi, umunyarwanda wamamaye kubera bazamura abahanzi bakomeye mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yazanye mu Rwanda umukunzi we amwereka inshuti n’abandi bagize umuryango we.

Ubusanzwe yitwa Tumaine Basaninyenzi ariko yamamaye nka Tuma Basa; akomoka mu Rwanda ndetse ahafite abavandimwe. Nyina na se niho bakomoka gusa bimukiye muri Amerika ari naho baba kugeza ubu.

Yari aherutse kwambika impeta umukunzi we witwa Abaynesh Jembere ukomoka muri Ethiopia avuga ko atewe ishema no kumwita fiancée we. Hadaciyemo igihe kinini yahise amuzana mu Rwanda mu rugendo rurerure bakoze mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Aba bombi basuye ibice nyaburanga bitandukanye mu Rwanda ndetse ni bamwe mu batashye ubukwe bwa Ange Kagame, umukobwa w’Umukuru w’Igihugu. Nyuma y’ibyo bikorwa Tuma Basa yahise yerekana umukunzi we mu bandi bantu batandukanye bo mu muryango we basangira ibyishimo byo kuba agiye kurongora.

Yasohoye amafoto yabo atandukanye agaragaza akanyamuneza n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda, mu muryango we ndetse avuga ko u Rwanda ari umuryango we.

Uyu mukobwa bagiye kurushinga, Abaynesh Jembere akomoka muri Ethiopia akaba asanzwe ari umuhanga mu byerekeye ubucuruzi n’ubushabitsi. Ni we washinze inzu ikora amataratara cyane cyane ay’izuba yitwa Jembere ikorera i New York.

Tuma Basa n'umukunzi we bagiye kurushinga bamaze iminsi mu Rwanda

Tuma Basa asanzwe ari umuhanga mu gutunganya muzika akaba afite n’ubumenyi mu kuvanga indirimbo. Yatangiye kwinjira mu byerekeye ubucukumbuzi no guteza imbere Hip Hop ubwo yakoraga muri BET nyuma akomereza muri MTV.

Nyuma yo kuva kuri MTV, Tuma Basa yafashije inshuti ye Sean “Puff Daddy” Combs gutangiza Televiziyo ya REVOLT, icyo gihe yahise agirwa Visi Perezida mu ishami rya Music Programming. Ubu, Tuma Basa yinjiye mu bayobozi bakuru ba YouTube ku Isi aho ayoboye ishami rya Urban Music.

Mu byamwanditsweho ku nkomoko ye, hari ibinyamakuru bigaragaza ko Tuma w’imyaka 42 yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umuryango we wabaga icyo gihe. Ni umwe mu buzukuru ba Pastor Basaninyenzi Musango, ufitanye ubumwe cyane na Pasiteri Ezra Mpyisi.

Basangiye ibyishimo by'urukundo rwabo n'umuryango
Byari ibyishimo bikomeye ku mukunzi wa Tuma Basa wahuye n'umuryango we
Basuye ibice nyaburanga bitandukanye birimo n'Umujyi wa Rubavu
Tuma Basa n'umukunzi we bari mu batashye ubukwe bwa Ange Kagame
Tuma Basa aherutse kwambika impeta Jembere, undi amwemerera ko bazabana
Tumaine Basaninyenzi, umunyarwanda wamamaye kubera bazamura abahanzi bakomeye mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top