Umuhanzi nyarwanda, Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie, yakeje bikomeye mugenzi we, Bwiza Emerance avuga ko ari umuhanzikazi mwiza anamwifuriza kuzakora ibintu birenze ibyo yakoze.
Bruce Melodie avuga ko Bwiza ari umuhanzi mwiza ariko na none ufashwa bikomeye n’umujyanama we akaba n’umugabo we, Uhujimfura Jean Claude.
Ati "Bwiza ni umuhanzikazi mwiza, ukora ibintu birenze. Umugabo we akaba n’umujyanama we akwiye gushimwa aba yakoze ibintu birenze, ashora amafaranga menshi ubona ko aba yabihaye igihe."
Yakomeje avuga ko Bwiza ari umuhanzi mwiza uzakora n’ibyo abandi batakoze, amwifuriza gutera imbere no kudacika intege.
Ati "Kuri Bwiza we ni umuhanzi mwiza, namubwira akomereze aho, aho abandi batageze ndetse natwe tutageze azahagere."
Aba bahanzi uko ari babiri bamaze gukorana indirimbo imwe bise ’Ogera’ iba ivuga ubwiza bw’u Rwanda n’Ubutwari bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ibitekerezo