Ibyo abantu babatekerezaho bitari byo, icyo bakumburanyeho - Kimenyi Yves na Muyango bavuze
Kimenyi Yves na Muyango Claudine bavuze ko abantu benshi batekereza ko ari abanzi kandi atari ukuri babanye neza, banakomoza ku byo kongera kubana.
Ibi babigarutseho mu kiganiro aba bombi bakoreye kuri ’Beyond90’ ya Kimenyi Yves, ni nyuma y’iminsi havugwa umwuka utari mwiza hagati y’aba bombi.
Muyango Claudine agaruka ku kintu abantu benshi babatekerezaho kandi atari ukuri, yagize ati "Abantu batekereza ko turi abanzi kandi si ko kuri. Ikintu cya mbere cyibyemeza ni uko turi kumwe, tubazaniye ikiganiro, rero icyo ni icya mbere."
Kuri iki kibazo Kimenyi Yves we yavuze ko abantu benshi bigize impuguke aho usanga bagufiteho amakuru na we ubwawe uba udafite.
Ati "Abantu bigize impuguke zizi ibintu byanjye kundusha. Umunyarwanda yabivuze neza ngo ’ntazibana zidakomanya amahembe’ ariko ziba zabanye amahembe akaza agakomana, umuntu rero ashobora kuza agaturuka hariya, nahamya ko 80% by’abavuga ibyanjye na Mama Miguel nta n’umwe turahura, urumva rero haba hagomba kuzamo gushishoza."
Yakomeje avuga ko umuntu wese ashobora kukubona akakubonamo icyo ashaka, rero nta mpamvu yo kurwana no kumwereka ukuri.
Aime Gad yababajije icyo umwe ajya akumbura kuri mugenzi we, maze Muyango Ati "Abantu bazi ko ari umuntu uri ’serious’ ariko inyuma y’amarido arakubagana."
Kimenyi we yagize ati "Ahora ashaka ko ibintu biba biri ku murongo ugororotse, ni cyo navuga."
Muyango Claudine agaruka kuko afata Kimenyi Yves, yavuze ko ari umuntu uguha amahirwe menshi ashoboka ariko iyo yakwanze aba yakwanze nta kintu cyabihindura.
Yunzemo ati "Mufata nk’inshuti, mufata nka papa w’umwana wanjye."
Ibyo kuba bakongera kubana, Muyango yunze mu rya Kimenyi Yves nk’uko aheruka kubitangaza aho na we yavuze ko abantu bagakwiye kwishimira kubabona bameze neza.
Ati "Abantu bakwishimiye ko batubona tumeze neza buri umwe se aho ari, abasha guseka yishimye akora ibyo agomba gukora, ibyo aba ari ibintu reka ntitunabigemo cyane."
Aba basa n’aberuye ko bamaze gutandukana nk’uko amakuru aheruka gusohoka avuga ko bamaze kubaha gatanya batakiri umugore n’umugoba, Kimenyi Yves yameze nk’ubishimangira amubaza niba akoze ubukwe akamutumira, Muyango yamusubije ati "Nabutaha rwose."
Muyango Claudine yavuze ko byabaye nk’inkuru iyo abantu bababonanye, bareka ibyo barimo bakabarangarira n’ibyo barimo bakabireka aho yanatanze uregero muri Simba Super Market ko byigeze kubabaho.

Ibitekerezo