Bwiza azifashisha Bruce Melodie mu gitaramo cyo kumurika Album ye nshya muri Zambia
Umuhanzikazi nyarwanda, Bwiza Emerance agiye kumurikira Album ye nshya muri Zambia mu gitaramo azifashishamo Bruce Melodie.
Ni igitaramo cyiswe Home Album Concert kigomba kuzaba tariki ya 28 Ugushyingo 2026 muri Scream Disco, KK Ma, Long Acres, Lusaka.
Ubuyobozi wa KIKAC Music, inzu ireberera inyungu za Bwiza, bwabwiye ISIMBI ko ari gitaramo kizaba kirimo n’abandi bahanzi bane.
Uhujimfura yagize ati "Ni igitaramo cyo kumurika Album ye nshya, ni igitaramo cyiza cyane. Hazaba harimo n’abandi bahanzi bane."
Iki gitaramo kandi iyi nzu yamaze kwemeza ko umwe muri abo bahanzi ari Bruce Melodie ugomba kuzafasha Bwiza Emerance muri iki gitaramo.
Bwiza Album ’Home’ ni iya gatatu agiye gushyura hanze nyuma y’izindi ebyiri ’My Dream’ yasohoye mu 2023 ndetse na ‘25 Shades’ aherutse kumurikira mu Bubiligi mu 2025.

Ibitekerezo