Siporo

Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano muri APR FC

Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano muri APR FC

APR FC yongereye amasezerano kapiteni wayo, Cheick Djibril Ouattara amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026, nibwo uyu rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ouattara akaba ari umwe mu nkingi za mwamba za APR FC aho amaze kuyihesha ibikombe bibiri bya Shampiyona ibikombe bibiri by’Amahoro ndetse n’Igikombe kimwe kiruta ibindi (Super Cup).

Cheick Djibril Ouattara yageze muri APR FC muri Mutarama 2025 ayisinyira imyaka ibiri ikaba yagombaga kuyasoza muri Mutarama 2027.

Umwaka we wa mbere yatsinze ibitego 13, maze umwaka wa 2025-26 atsinda ibitego 18 aba na rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona.

Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top