Siporo

Kapiteni wa APR FC yifatiye ku gahanga Rayon Sports

Kapiteni wa APR FC yifatiye ku gahanga  Rayon Sports

Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara, yavuze ko iyo ikipe ye iba ari yo yatsinze Marine FC mu buryo Rayon Sports yabikozemo bitari koroha.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo, Marine FC yakiriye inatsindwa na Rayon Sports 2-1 mu mukino w’umunsi karindwi wa Shampiyona.

Ni umukino wakurikiwe n’impaka nyinshi, amagambo akomeye y’umutoza wa Marine FC, Yves Rwasamanzi aho yavuze ko byari kurutwa Haringingo Francis akaba ari we uwusifura.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Cheick Djibril Ouattara yavuze ko iyo aba ari APR FC yatsinze Marine FC muri ubu buryo, bitari koroha.

Ati "Tekereza ari APR FC yatsinze Marine FC muri ubu buryo."

Ikindi mu bintu byagarutsweho cyane nyuma y’umukino, ni igitego cya mbere aho benshi bavuga ko bakoreye ikosa umunyezamu wa Marine FC.

Ntabwo ibyemezo by’umusifuzi byashimishije Marine FC aho banavuga ko Rayon Sports iba yabonye ikarita itukura.

Cheick Djibril Ouattara yavuze ko iyo iza kuba ari APR FC bitari koroha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top