Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yavuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Portugal, nyuma yo kutumvikana n’umutoza.
Ronaldo usanzwe ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia, yavuye muri uyu mwiherero nyuma y’uko ku mukino wa Norway yicaye iminota 90 ndetse no kuri Denmark ejo yagombaga kuzicara nk’uko umutoza Jorge Jesus yari yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Cristiano Ronaldo yemeje ko nyuma yo kuganira na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal, yafashe umwanzuro wo kuva mu mwiherero ibindi akazabivuga nyuma.
Ati "Nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru na nyuma y’ikiganiro nagiranye na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal, nafashe umwanzuro wo kuva mu mwiherero. "
"Igihe nikigera nzabwira abanya-Portugal bose icyanteye imbaraga zo kuva mu ikipe y’igihugu nahoze nkunda. Ubu ni igihe cyo kwifuriza amahirwe masa Portugal n’abakinnyi bagenzi banjye."
Hari hashize icyumweru, Cristiano Ronaldo atangaje ko igihe azabona ntacyo arimo afasha mu kibuga adatsinda ibitego, abona adakenewe, abona ashobora guteza ikibazo azahita azinga ibikapu akava mu ikipe y’igihugu.

Ibitekerezo