Imyidagaduro

Diamond yahishuye iby’umukobwa bakundanye akamwangira ubukene

Diamond yahishuye iby’umukobwa bakundanye akamwangira ubukene

Diamond Platnumz wakunze gushyirwa mu majwi ku gukundana n’abagore benshi yahishuye iby’umukunzi we wa mbere wamutaye amuziza ubukene no kuba atari yifashije.

Uyu muhanzi yahishuye ko muri iki gihe abasha gukorera amafaranga miliyoni zirindwi z’amashilingi ya Tanzania kuri buri gitaramo akoreye hanze y’igihugu cye naho imbere mu gihugu akinjiza miliyoni ebyiri, mu kumvikanisha ko nta kibazo cy’amafaranga akigira nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Ghafla.

Diamond Platnumz yagize ati “Nari mfite umukunzi twari twamaranye umwaka umwe. Yari mwiza ariko nta kintu nari mfite icyl gihe. Yatangiye guhinduka aza kubona undi mugabo wamuhaga amafaranga menshi. Yaraje ambwira ko atabana n’umuntu utibashije ubwe. Nararize, yatumye nandika indirimbo ya mbere “Nakwambie” iza kumenyekana cyane.”

Diamond asobanura uburyo kuba umukene byatumye atakaza umukunzi we wambere, yakomeje agira ati “Nyuma y’ibyo uwo mukobwa yatangiye kujya ampamagara ambwira yankundaga cyane, ko kunyanga bitamuturutseho, ahubwo byari ubuzima.”

Uyu muhanzi muri iyi minsi ararebana nabi n’abashinzwe umuco muri Tanzania, yaririmbye amagambo akomoza ku busambanyi mu ndirimbo ye nshya yakoranye na Rayvanny ihita ihabwa akato ndetse na we acibwa akayabo.

Muri iyi ndirimbo, Diamond na Rayvanny baririmbye Intara ya Mwanza ndetse amashusho yayo baba bavuga agace kitwa ‘Nyegezi’ ari nano bararirimba ngo Nyege, NYEGE-zi, ari nayo magambo ahanini yazamuye uburakari mu nzego za leta.

Ubusanzwe Nyege, ni ijambo ry’Igiswahili rikoreshwa cyane muri Tanzania rigasobanura ‘ubushake umugabo agira akifuza gukora imibonano mpuzabitsina.’

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top