Ese bibaye ngombwa ko shampiyona ihagarara igikombe cyahabwa APR FC cyangwa iraseswa? Icyo FERWAFA ibivugaho
Impaka ni nyinshi, benshi baribaza niba mu gihe shampiyona y’icyicro cya mbere mu Rwanda itaba ikomeje igikombe cyahabwa ikipe ya mbere ari yo APR FC cyangwa niba umwaka waba impfabusa, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rivuga ko hagomba gukurikizwa amategeko.
Tariki ya 14 Werurwe 2020 ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru yahagaze kubera icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda.
Ukwezi kurenga kurashize yarahagaze, ntiharamenyekana niba izakomeza cyangwa niba izasorezwa aho igeze igikombe kigahabwa ikipe ya mbere iyoboye urutonde(APR FC) cyangwa igaseswa burundu, ni mu gihe CAF yasabye amafederasiyo arimo na FERWAFA kuba batanze gahunda y’uko bazasoza shampiyona(gukina imikino isigaye cyangwa guhagarikira aho bageze) bitarenze tariki ya 5 Gicurasi 2020.
Mu kiganiro ISIMBI.RW yagiranye n’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Uwayezu Francois Regis, yavuze ko mu gihe haba hafashwe gahunda yo guhagarika shampiyona ntikomeze hari icyagenderwaho kugira ngo bemeze niba igikombe gihabwa ikipe ya mbere cyangwa niba umwaka w’imikino wose uba impfabusa.
Yagize ati“dufite amategeko agenga amarushanwa muri federasiyo ni ukureba ingingo zijyanye na byo, icyo ni kimwe. Icya kabiri, kimwe n’andi mategeko atugenga iyo hari ingingo runaka ibura n’ubwo ntavuze ngo irabura hakurikizwa amategeko y’andi ajyanye n’umupira ya CAF na FIFA.”
“Icya gatatu, itegeko ryacu rigenga amarushanwa ryashyizweho umukono ryatowe na komite nyobozi ya FERWAFA, rivuga ko uwemeje itegeko aba ashobora no gukora inyongera yaryo cyangwa gufata undi mwanzuro urebana na ryo, ubwo icyemezo ni bo n’ubundi bagifata aho nta mpugenge zihari, ibizakorwa byose bizakorwa hashingiye ku mategeko.”
Iyo urebye mu mategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA, usanga nta tegeko rivuga neza kuri iki kibazo ndetse rishobora kwifashishwa mu gihe haba hafahswe umwanzuro wo gusubika shampiyona.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu gihe byaba bidashobotse ko shampiypona ikomeza, hazifashishwa ubusobanuro bwa gatatu umunyamabanga wa FERWAFA yasobanuriye ISIMBI, aho abatoye itegeko rigenga amarusanwa bashobora kwicara bagakora inyongera ku itegeko cyangwa bakaba bafata umwanzuro w’icyakorwa(gutanga igikombe cyangwa shampiyona ikaba impfabusa) ariko hakurikijwe amategeko.
Shampiyona yahagaze APR FC ari iya mbere n’amanota 57 ikurikiwe na Rayon Sports ifite 51, Police FC 43 mu gihe Mukura VS yari ifite 41.

Ibitekerezo
Niringiyomana Seth
Ku wa 2-05-2020Burya sibyizako igikombe cyatangwa champion itarangiye kd hakiri imikino. Ahokugirango bibyare impaka bazakina bitinze ariko imikino yose ikarangira cyane ko kumakipe 4 yambere byari bigishoboka ko yagitwara.mumenyenezako bitarangirira Ku gikombe gusa haba hazabaho no gusohokera igihugu.
Nibatanga igikombe Ku equipe ifite amanita meshi bazabwirwaniki Nina yarikuzarangiza ikiyoboye?
Jack bauer
Ku wa 2-05-2020ndibaza niba ferwafa haricyo itekereza kuri irushanwa ry’icyiciro cya kabiri cg ku gikombe cy’amahoro ese baramutse bahagaritse hagatangwa igikombe , byumvikane ko bizaba ari ugusoza atari guhagarika? ikindi kibazo hari ikipe zakinnye imikino 23, izindi 24 mu makipe 3 yanyuma hari irushwa. ibitego niya 14 kandi imikino ifite ari 23 ese ubwo hari ikipe yamanuka ? hari ikipe zazamurwa muri D1 zivuye muri D2
Mata
Ku wa 30-04-2020Ikigaragara igikombe kizahabwa APR, Gikundiro yanjye ubwo iviriyemo aho gusa equipe technique n’abakinnyi ba Rayon bibahe isomo ko iyo ushaka gusoza neza ugomba gutangira neza. Bijyana na wa mugani uvuga ngo " Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara "
Mugabo John
Ku wa 30-04-2020Apr Ni bayihe igikombe cyayo yarabikoreye kabisa