Siporo

Guhana umunyezamu Bonheur wa Rayon Sports byatewe na mugenzi we Adolphe

Guhana umunyezamu Bonheur wa Rayon  Sports byatewe na mugenzi  we Adolphe

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yahishuye ko umukino umwe bahagaritse umunyezamu Hategekimana Bonheur byatewe n’uko yari yamaze kubona ko Hakizimana Adolphe ameze neza.

Hategekimana Bonheur ntabwo yakinnye umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wo batsinzwemo na Gorilla FC tariki ya 7 Gicurasi 2023.

Ni nyuma y’uko yari yahagaritswe umukino umwe kubera amakosa yakoze ku mukino wo kwishyura wa 1/4 batsinzemo 3-2 bakanayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

Nyuma yo kutishimira imyitwarire ye ashwana na bagenzi be kubera kutishimira igitego cya kabiri yatsinzwe, bahisemo kumuhagarika umukino umwe.

Umukino umwe yahagaritswe ni uwa Gorilla FC muri shampiyona yaje no kubatsinda 3-1, bari bagaruye mu izamu Hakizimana Adolphe wari umaze igihe kinini adakina kubera imvune.

Haringingo Francis nyuma yo gutsindwa uyu mukino, yavuze ko batsinzwe nk’ikipe nta makosa Adolphe yakoze cyane ko bafashe icyemezo cyo guhagarika Bonheur ari uko babonye ko Adolphe ari muzima.

Ati "twatsinzwe nk’ikipe nta makosa washyira kuri Adolphe, twagiye gufata icyemezo cyo guhagarika Bonheur ari uko twabonye ko Adolphe yakize neza."

Nta gihindutse uyu munsi Hategekimana Bonheur ni we uri bugarurwe mu izamu mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wo Rayon Sports iri busuremo Mukura VS i Huye.

Hategekimana Bonheur yahagaritswe umukino umwe
Adolphe ni we wifashishijwe ku mukino wa Gorilla FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top