Iminsi irenga 40 irashize Skol yaratereye agati mu ryinyo kuri miliyoni 34 yishyuzwa na Rayon Sports
Iminsi ishize irenga 40 Rayon Sports yandikiye uruganda rwa Skol rusanzwe ari umufatanyabikorwa wa bo barusaba kwishyura amafaranga yasigaye ku mwaka w’imikino wa 2019-2020 angana na miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda ariko nta gisubizo barabona.
Tariki ya 4 Werurwe 2020 Skol yandikiye Rayon Sports ibasaba ko yabaha facture yerekana ibyakoreshejwe ndetse n’amafaranga basigaje kwishyura iyi kipe.
Tariki ya 12 Werurwe Rayon Sports yasubije Skol iyereka ko igomba kuyishyura miliyoni 34 n’amafaranga ibihumbi 115 na 380 by’u Rwanda(34.115.380 frw).
Rayon Sports yagaragarije Skol ko ku mafaranga miliyoni 66 bishyura iyi kipe ku mwaka, umwaka wa 2019-2020 bahawe miliyoni 30 tariki ya 25 Nyakanaga 2019, aya mafaranga akiyongera ku ideni rya 3.884.620 frw bagurijwe n’uru ruganda mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.
Hakaba hasigaye 32.115.830 frw, aya akiyongera kuri miliyoni 2 z’u Rwanda uru ruganda rugomba kwishyura kubera kwamamaza ku modoka ya Rayon Sports, ni amafaranga y’ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2020.
Nyuma y’uko Rayon Sports itanze ibyo isabwa na Skol kugira ngo yishyurwe amafaranga ya bo, Skol nta kintu yigeze ikora ngo ibishyure, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba buvuga ko bwababajwe no kumva bivugwa ko Skol yatangaje ko amafaranga ahari ariko habuze ujya kuyafata, ni mu gihe bemeza ko ku ibaruwa boherereje uru ruganda harimo na nimero ya konti ayo mafaranga yagombaga kujyaho.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa Skol Brewery Limited Rwanda buvuga kuri iki kibazo ariko ntibyadukundira kuko umuyobozi wa yo, Ivan Wulffaert atabonekaga ku murongo wa telefoni.

Ibitekerezo
Zuba
Ku wa 2-05-2020Ni agahimano! iyo habuze ubwumvikane ibintu birapfa bagenzi!