Imyidagaduro

Akanyamuneza kuri Miss Naomie wakorewe ibirori bya Bridal Shower i Dubai

Akanyamuneza kuri Miss Naomie wakorewe ibirori bya Bridal Shower i Dubai

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ’Bridal Shower’ bikaba byabereye mu Mujy wa Dubai.

Ni ibirori byabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024 aho yitegura kurushinga na Michael Tesfay mu minsi iri imbere.

Ni ibirori byitabiriwe n’abavandimwe ba Miss Nishimwe Naomie n’inshuti za bo zari zabaherekejebyo, byabereye mu gace ka ‘Dubai Marina’.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Naomie yambitswe impeta y’urukundo. Biteganyijwe ko ubukwe bwa Michael Tesfay na Nishimwe Naomie buzaba tariki 29 Ukuboza 2024.

Michael Tesfay witegura kurushinga na Nishimwe, ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Naomie n'inshuti ze
Yakorewe ibirori bya Bridal Shower
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top