Imyidagaduro

Sarpong yatutswe bikomeye n’umukobwa yarebye ubwambure amwizeza urukundo

Sarpong yatutswe bikomeye n’umukobwa yarebye ubwambure amwizeza urukundo

Uwase Peace [Angel Lace] wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Strawberry yibasibaye bikomeye rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong amuziza ko yamubeshye urukundo kandi yari agamije ko baryamana gusa.

Sarpong yari amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuhanzikazi Mukasine Asinah gusa kuri ubu amakuru ahari aba bombi bamaze gushwana ntibakiri kumwe.

Nk’uko bigaragara muri bumwe mu butumwa bugufi uyu mukobwa ukoresha amazina ya Rwandan Strawberry kuri Instagram yoherereje umuntu, ni uko nyuma y’uko Sarpong atandukanye na Asinah ngo ni we bari basigaye bahararanye.

Gusa uyu mukobwa akaba yaraje kumenya ko Sarpong atamukunda ahubwo icyo yari amukeneyeho ari ukuryamana na we gusa kuko afite abandi bakobwa benshi atendeka, buri wese amubwira ko amukunda nta wundi afite.

Nyuma yo kumenye ibi, uyu mukobwa yifashije urukuta rwe rwa Instagram(kuri story status) yagiyeho ashyiraho amagambo akomeye yuje ibitutsi(post zimwe ntabwo twazishyira muri iyi nkuru bitewe n’amagambo yakoresheje), yandagaza Sarpong ndetse avuga ko vuba bidatinze ari bushyire hanze ubwambure bwe.

Uyu mukobwa yababajwe n’uko yamubeshye urukundo, ngo iyo amubwira ko akeneye ko bazajya baryamana akabimenya ariko ntamubeshye ko amukunda.

Nyuma yo gutandukana na Asinah, Sarpong yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo uwitwa Cyiala Uwase, Christa, Vanessa n’abandi.

Mu magambo y’iicyongereza tugerageje kuyashyira mu kinyarwanda yagize ati"Niba ndi ikigoryi wowe uri umuhanga Sarpong we, tekereza kabiri ureke iyo myanda y’ubugory urimo, umunsi umwe uzahura n’umukobwa uzakata ubugabo bwawe."

Aha ho yagize ati"uri ikigoryi ku isi yose, jya mu ndaya zawe nje si ndi indaya, ikigoryo cyambeshye ko ari njye gikunda ariko kibeshya n’abandi, ubwambure bwawe burajya hanze.."

Angel umukobwa Sarpong yabeshye urukundo

Ngo yiteguye no gushyira ubwambure ku karubanda

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Amonda
    Ku wa 12-06-2019

    Ariko uwo mukobwa aramurenganya kuko nibo bamwishyira. Umunyamahanga yabamenye gute?

IZASOMWE CYANE

To Top