Imyidagaduro

Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Alpha Rwirangira n’umugore we banitegura kwibaruka

Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Alpha Rwirangira n’umugore we banitegura kwibaruka

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umuhanzi Alpha Rwirangira yarushinze na Liliane Umuziranenge banitegura kwibaruka imfura ya bo.

Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020, bwabereye mu mujyi wa Montreal muri Canada aho uyu muhanzi asigaye aba.

Alpha Rwirangira akaba yarakoze ubukwe na Umuziranene Liliane nyuma y’imyaka 3 bakundana, dore ko muri 2017 ari bwo Alpha Rwirangira yahishuye ko nyuma ya Esther ari mu rukundo ariko yirinze gutangaza izina ry’umukunzi we.

Nyuma y’uko akoze ubukwe, Alpha Rwirangira yashyize kuri Instagram ye amwe mu mafoto y’ubukwe bwa bo, anagaragaza ko umugore we akuriwe ndetse bitegura kwibaruka imfura ya bo.

Kuri aya mafato yaherekejwe n’amagambo avuga ko mu minsi mike azasangiza abantu inkuru y’urukundo rwe n’umugore kuva bahuye kugeza umunsi bakoze ubukwe.

Muri 2015 ni bwo Alpha Rwirangira yatangaje ko yatandukanye n’uwari umukunzi we, Esther ndetse akaba yeremeje ko amutwitiye.

Rwirangira na Liliane biyemeje kubana akaramata
Byari ibyishimo bikomeye kuri Rwirangirana Liliane
Liliane arakuriwe
Alpha Rwirangira mu minsi mike we n'umugore we baribaruka imfura ya bo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top