Imyidagaduro

Amarangamutima y’umugore wa Meddy nyuma yo kwakira agakiza

Amarangamutima y’umugore wa Meddy nyuma yo kwakira agakiza

Mimi Mehfira, akaba umugore w’umuhanzi Nyarwanda, Meddy yabatijwe mu mazi menshi ahamya ko ari bwo yuzuye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yuzuye umunezero nyuma yo kwemera kwakira Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Yagize ati ”Yesu ni we nari narabuze mu buzima bwanjye, abantu benshi babaho batazi icyo baremewe, ntitumenye ko turi kwirukana ikintu cyitubereye cyiza (Agakiza), ukuri naje kumenya ni uko tutashobora gusobanukirwa ubuzima twirengagije isoko yabwo. Ntabwo twaremewe kubeshwaho n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose uretse Uwatumye tubaho akaduha umwuka w’ubuzima.”

"Mu bibazo byacu, duhabwa imbaraga, kuko Imana yaduhaye Ibyanditswe Byera ngo nitubisoma bidutegurire kumenya uko twakwitwara mu bitugereraho byose. Icyo navuga ni kimwe: Imana yanjye ni iyo kwizerwa mu nzira zayo zose. Mbeshwaho no kwizera Uwo amahoro ye ari ay’iteka kandi akampesha ayo mahoro kubw’ubuntu bwe, ubu nduzuye kandi ntacyo mbuze."

Yifashishije amagambo aboneka mu gitabo cy’Abagalatiya 2:20 aho hagira hati "Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye, ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira."

Umugore wa Meddy yabatijwe yakira agakiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top