Imyidagaduro

Ange Bae, Shaddyboo na Vanessa Raissa Uwase mu bahataniye igihembo cy’umwamikazi

Ange Bae, Shaddyboo na Vanessa Raissa Uwase mu bahataniye igihembo cy’umwamikazi

Abakobwa barimo Shaddyboo, Uwase Vanessa Raissa na Ange Bar bagiye gutoranywamo uhiga abandi mu buranga n’igikundiro.

Aba bakobwa bafite ikimero kirangaza benshi, bagiye guhembwa muri “Diva Beauty Award” ihemba abakora iby’ubwiza mu Rwanda, ubwo izaba iri kuba ku nshuro ya kabiri, bashyizwe mu cyiciro ‘cy’umwamikazi w’ubwiza’.

‘Umwamikazi w’ubwiza’ (Queen of Beauty) ni icyiciro gishya kiri muri ibi bihembo, aho hatoranyijwe abakobwa biyitaho cyane mu gukoresha ibijyanye n’ubwiza ndetse bakaba baragize n’uruhare mu kubikundisha abantu.

Muri iki cyiciro, abakobwa bahatanye ni Shaddy Boo, Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, Umukundwa Cadette, Henriette Nene Treccy, Sandrine Reponse uzwi nka Swalla, Mutesi Nadia, Ange Bae, Christa Mendes, Teta Nice na Mamy la Diva.

Mu guhitamo umukobwa uzegukana igihembo hazabaho uburyo bwo gutora no kureba uko aba bazigaragaza ku munsi wo gutanga ibihembo hagendewe ku buryo bazaba baserukanye umucyo haba mu myambarire no mu bwiza bugaragarira abantu.

Uzatsinda azahabwa igihembo kingana n’umushahara w’ibihumbi 500 Frw buri kwezi, mu gihe cy’umwaka. Bivuze ko umwaka uzarangira yegukanye miliyoni 6 Frw.

Uretse guhabwa ayo mafaranga, azajya anakorerwa ibintu by’ubwiza ku buntu mu gihe cy’umwaka. Si ibyo gusa kuko hari n’ibindi bihembo biteganyijwe bazahabwa ariko bitaratangazwa.

Diva Beauty Award 2024 ntizahemba umwamikazi w’ubwiza gusa kuko izanahemba abandi bakora ibijyanye n’ubwiza.

Abazahembwa harimo umwogoshi mwiza (Best Barber), ukora Make-up, ukora inzara, ukora neza ingohe (Best lashes artist), ’Best hairstyle’, ’Best SPA’, Best Tattoo artist’ na ’Best hair saloon’. Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibihembo bizaba tariki ya 27 Ukwakira 2024.

Shaddyboo
Vanessa Raissa Uwase
Ange Bae
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top