Umunyamakuru Anita Pendo wari umaze imyaka 10 mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yavuze ko kimwe mu bintu bikomeye ahakuye ari uburyo yazamuye urwego rwe rw’imikorere n’ikinyabupfura.
Ejo hashize ni bwo uyu mugore umenyerewe cyane mu myidagaduro aho ari umu Dj, umushyushyarugamba yasezeye kuri RBA
Anita Pendo bivugwa ko yerekeje kuri Kiss FM, yavuze ko yabuze aho ahera ashimira RBA yamwigushije byinshi.
Ati “Aho nahera nahabuze kuko bitoroshye. Gusa reka nshimire RBA cyane. Mwaranyigishije, nahabonye inshuti, nahabonye umutuzo n’umutekano w’umutima. Mwampaye Platform. Urwego rwa Discipline rwanjye mwatumye nduzamura. Mwatumye ngira agaciro. Murakoze cyane.”
Anita Pendo yakomeje avuga ko ntacyo umutima we umushinja ku mirimo yakoze n’igihe yari amaze muri iki Kigo.
Ati “Ndumva ntacyo umutima unshinja kuko natanze imbaraga, ubwenge, n’umutima. Rwanda warakoze kunshyigikira. Nizeye ko mutazantenguha muzanshyigikira mu mirimo yindi ngiyemo.”
Bivugwa ko kuri Kiss FM azatangira akazi ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri aho agiye gusimbura Isheja Sandrine wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBA.
Ibitekerezo