Imyidagaduro

Butera Knowless yatangiye kugurisha album ye

Butera Knowless yatangiye kugurisha album ye

Umuhanzikazi nyarwanda wigaruriye imitima ya benshi, Butera Knowless yamaze gushyira Album ye ya gatanu ku isoko yise ’Inzora’ yitiriye umwana we aheruka kubyara, iriho indirimbo 11.

Mu ndirimbo 11 ziri kuri iyi album harimo indirimbo 2 yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda, ‘Bado’ yakoranye na Ykee Benda na Up yakoranye na Navio.

Uyu muhanzikazi mu Rwanda yifashishije abahanzi nka Social Mula, King James, Nel Ngabo, Platini, Aline Gahongayire, Tom Close na Igor Mabano.

Iyi album ya Knowless ikaba iboneka ku mbuga zisanzwe zimenyereweho gucuruza umuziki nka Amazon, dezeer, Apple.com n’izindi, ikaba igura amadorali 5.99 bivuze amafaranga y’u Rwanda 6045. Mu gihe waba ushaka kugura imwe imwe wisyura amadorali 1.29.

Mu ndirimbo ziri kuri iyi Album, zose zari zitarasohoka uretse ‘Nyigisha’ na ‘Papa’.

Butera Knowless yamaze gushyira Album ya 5 ku isoko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top