Imyidagaduro

Diamond Platnumz yatunguranye avuga uburyo ababaza abakunzi be kugira ngo batandukane

Diamond Platnumz yatunguranye avuga uburyo ababaza abakunzi be kugira ngo batandukane

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania umaze kubaka izina muri Afurika, Diamond Platnumz yatunguranye avuga ko iyo ari mu rukundo akumva arurambiwe, ashaka icyo akora kugira ngo ababaze uwo bari kumwe ahite amwanga.

Ni mu kiganiro uyu muhanzi wavuzwe mu rukundo n’abakobwa benshi bikarangira batandukanye yahaye Wasafi.

Diamond Platnumz, yahishuye ko abakobwa bose bakundanye na we ntawigeze amwanga ahubwo ari we wabigiragamo uruhare kugira ngo batandukane.

Uyu muhanzi avuga ko iyo ari mu rukundo akabona rurimo kumutwarira umwanya munini cyangwa yarurambiwe, ashaka uburyo bushoboka bwose akababaza uwo mukobwa ubundi bagatandukana.

Ati "Nta na rimwe umukunzi wanjye arankatira. Iyo ndi mu rukundo nkumva umukunzi wanjye arimo nkuntwarira umwanya munini utari ngombwa, nshaka uko mbivamo, nkakora ikintu kugira ngo mubabaze kugeza we ubwe afashe umwanzuro wo kurangiza ibintu, tukabivamo."

Mu minsi ishize ni bwo umuhanzikazi Zuchu bari mu rukundo na we yatangaje ko batakiri kumwe, ni nyuma y’inkuru zagiye zivugwa ko umubano wa bo utameze neza kugeza aho Diamond yageze aho ahamagara uwari umukunzi we Sarah ku rubyiniro.

Zuchu yaje akurikira Zari Hassan babyaranye abana 2 bakaza gutandukana muri 2018 ku munsi w’abakundana amushinja kumuca inyuma, ni mu gihe muri 2020 yatandukanye na Tanasha Donna wari umaze kumubyarira umwana w’umuhungu.

Diamond yavuze ko ari we ugira uruhare mu gutandukana n'abakobwa bakundana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top