Imyidagaduro

Fleury yavuze ku byo kuba akubitwa n’umugore we Bahavu (VIDEO)

Fleury yavuze ku byo kuba akubitwa n’umugore we Bahavu (VIDEO)

Ndayikengurukiye Fleury, umugabo wa Bahavu Usanase Jeannette yateye utwatsi ibyo kuba yaba akubitwa n’umugore we.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga haje inkuru y’uko Bahavu umaze kwandika izina muri Sinema nyarwanda yaba akubita umugabo we Fleury bafatanya kwandika no gutegura filime zirimo iy’uruhererekane igezweho ya Impanga Series.

Ibi byavuzwe cyane ubwo yarimo yishyuza imodoka ye yahawe mu bihembo bya RIMA ariko ntahite ayibona bitewe n’uko hari ibyo atumvikanagaho n’abateguye irushanwa harimo ko bashakaga ko ajya ayigendamo iriho ibirango by’umuterankunga ariko we akabyanga ngo kuko bitari mu masezerano.

Aha niho hahise hazamukira inkuru z’uko adashobotse, ari umuntu ugorana ndetse ajya anakubita umugabo we.

Mu kiganiro bashyize kuri channel yabo ya YouTube, Fleury yarimo aganira n’umuhanzi w’umurundi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’inshuti ye, Christophe Ndayishimiye, yahakanye aya makuru.

Uyu mugabo yamwinginze bishoboka ariko undi amubera ibamba amubwira ko ari ibihuha, ndetse yibaza ukuntu n’iyo byaba biba ko bibera mu rugo rwabo ari amabanga y’urugo uko byaba byaragiye hanze.

Ndayikengurukiye wavuze ko n’iwabo babimubajije, yemeje ko adakubitwa ndetse ko nta n’umugore wamukubita bitewe n’imiterere ye uko yiyizi.

Ati "Nta mugore wankubita. Njyewe Tmtubana mu rugo? Eeeh eeeh. Ukuntu meze, ukuntu unzi ntabwo umugore yankubita.”

Yunzemo ati "Ntabwo umugore yankubita na we arabizi”

Fleury yakomeje avuga ko bitamutungura cyangwa ngo bimutangaze kuko hari inkuru nyinshi cyane cyane mu myidagaduro zijya zijya hanze kandi nta n’ibimenyetso abazitanze bafite, ari ugutwika gusa.

Ibi yahise abihuza n’ibyavuzwe nabyo mu minsi ishize ko umuhanzi Meddy akubitwa n’umugore we Mimi.

Fleury yahakanye ibyo gukubitwa na Bahavu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwamahoro
    Ku wa 28-08-2023

    Ndabafana cyne,kdi nkunda plank zanyu, nyine mubuzima ntawukundwa na bose,niyo mpamvu babavuzeho biriya.Nyagasani nakomeze urukundo rwanyu. Ni Judith

  • immaculee
    Ku wa 22-08-2023

    mukomeze mwiyubakire urugo ababasebya mubareke bashaka kwanduza izina ryanu gusa ntacyobimaze mfana impanga series mukomeze mudukinire natwe twishime

IZASOMWE CYANE

To Top