Imyidagaduro

Hamisa Mobeto na Wema Sepetu bakundanye na Diamond umuriro watse

Hamisa Mobeto na Wema Sepetu bakundanye na Diamond umuriro watse

Nyuma yo kuzuza miliyoni 10 zimukurikira ku rukuta rwa Instagram, Hamisa Mobetto yakoze mu jisho Wema Sepetu wari wamwishongoyeho.

Aba bakobwa bombi b’ibyamamare muri Tanzania, bose bazwiho kudacana uwaka kuva kera, ni nyuma y’uko bose bakundanyeho na Diamond Platnumz.

Nk’uko Global Publishers ibitangaza, nyuma y’uko Wema Sepetu yari yujuje miliyoni 10 zimukurikira kuri Instagram, yakoresheje amagambo asa n’uwihenura nubwo nta zina yavuze ariko benshi baketse ko yatungaga urutoki Hamisa Mobetto avuga ko batari ku rwego rumwe.

Ati “ndacyari umugore wa mbere muri Tanzania wujuje miliyoni 10 z’abankurikira kuri Instagram, ndabinginze guhera ubu ntihakagire umuntu mungereranya na we. Unkurikira ndamurusha ntibibe intambara nshuti zanjye. Twagejeje miliyoni 10 nta mbaraga dukoresheje, reka nkoreshe uyu mwanya mbashimire ndabakunda cyane.”

Nyuma abakunzi ba Hamisa bahise bamwataka bamubwira ko Hamisa Mobetto we yaguze imodoka zo mu bwoko bwa Ranger Rover mu gihe Wema Sepetu we yishimira ko yujuje miliyoni 10 zimukurikira.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Hamisa Mobetto yujuje miliyoni 10 z’abantu bamukurikira na we yongeye gushotora Wema Sepetu, avuga ko yari amaze iminsi ahugiye mu bikorwa by’ubucuruzi.

Ati “niba abakunzi bacu batukana simbizi kuko muri iyi minsi sinakoreshahaga imbuga nkoranyambaga cyane. Ubuzima bwanjye bwarampugije kuruta ibindi bintu byose.”

Gushwana kwa bo si ukwa vuba kuko bahora mu gapingane nko muri 2021 Wema yananiwe kwishyura ubukodi bw’iduka yacururizagamo imyenda y’abana, ryari rizwi nka Little Sweetheart ryaje kugurwa na Hamisa Mobetto rihita rihinduka Mobetto Kids Corner.

Mobetto yavuze ko yari amaze iminsi ahuze itazi iby'abafana batukanye
Wema Sepetu yari yishongoye kuri Hamisa Mobetto
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • J96
    Ku wa 7-12-2022

    Bariko batukana kubera ama virus eliminata yabasizemwo(diamond)

  • J96
    Ku wa 7-12-2022

    Bariko batukana kubera ama virus eliminata yabasizemwo(diamond)

IZASOMWE CYANE

To Top