Imyidagaduro

Irebere ibisubizo bya Kelia Ruzindana wayoboye abandi mu bice byose by’amajwi muri Miss Rwanda 2022(VIDEO)

Irebere ibisubizo bya Kelia Ruzindana wayoboye abandi mu bice byose by’amajwi muri Miss Rwanda 2022(VIDEO)

Ruzindana Kelia wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage) muri Miss Rwanda 2022, ni umwe mu bakobwa bagaragaje ko bashyigikiwe muri iri rushanwa ry’ubwiza kuko ibice byose byo gutora yatambukaga ari uwa mbere.

Uyu mukobwa wabonetse mu bakobwa 70 bahataniye kujya mu mwiherero wa nyuma w’abakobwa 20 muri Miss Rwanda, yaje gukomeza bidasabye icyemezo cy’akanama nkemurampaka kuko babiri ba mbere mu majwi bagomba guhita bakomeza, yabaye uwa mbere akurikirwa na Muheto Nshuti Divine.

Uyu mukobwa n’ubundi yaje kubona itike yo kuza mu bakobwa 11 ba mbere muri Miss Rwanda bidasabye akanama nkemurampaka kuko yabonye amajwi menshi y’abamutoye kandi amategeko yavugaga ko uzabona amajwi menshi muri aba bakobwa azahita yerekeza muri 11 ba mbere.

Ruzindana Kelia yaje kuboneka muri 5 bagomba kuvamo Nyampinga w’u Rwanda ariko ntiyarenze iki cyiciro, akaba yaraje kwegukana ikamaba ry’Umuco n’Umurage (Miss Heritage).

Muri aya mashusho tugiye kwerekana uko uyu mukobwa yitwaye imbere y’akanama nkemurampaka mu birori byo gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 ryegukanywe na Nshuti Muheto Divine, ni umuhango wabaye tariki ya 19 Werurwe 2022.

Ruziandana Kelia yegukanye ikamba ry'Umurage
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top