Isimbi Noeline, umunyarwandakazi byavugwaga ko yari yinjiye muri sinema ya Tanzania abifashijwemo na Mwijaku, uyu mukobwa yaje kubihagarika ngo bitewe n’uko uyu mugabo yashakaga ko baryamana, amubwira ko abanyarwanda bose baticuruza nka Shaddyboo.
Uyu mukobwa wanyuze muri Miss Rwanda 2019, nyuma akaza kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yambaye ubusa yashyizeho, ubu yabarizwaga mu gihugu cya Tanzania aho yari yagiye gukina muri filimi y’uruhererekane ya Mahaba itegurwa na Mwijaku, umukinnyi wa filimi w’icyamamarere muri Tanzania.
Uyu mukobwa yavuze ko Mwijaku yamuhamagaye ndetse akamusezeranya ko azajya amuhemba neza nk’abandi bakinnyi ba filimi bayigaragaramo.
Mu butumwa buri mu cyongereza yanyujije kuri Instagram, yavuze ko uyu mugabo yamuteze umutego ndetse nyuma yo kwanga ko baryamana amasezerano yo gukina iyi filimi ahita ahagarara.
Yagize ati”Yambwiye ko ikipe twakoranye yakunze agace ka mbere nakinnye ariko ko ntakomeza mu gihe ntemeye kuryamana na we, umugabo wubashywe muri Tanzania mbyanze ahita ahagarika buri kimwe twari twumvikanye.”
Yakomeje avuga ko agomba kumenya ko abanyarwandakazi bose atari nka Shadyboo ntibakajye babakinisha.
Yagize ati”Icyo nshaka kuvuga, abagabo bamwe ni abagabo bitewe n’ibyo bafite ariko ntabwo ari byo bibagira abagabo gusa[…] twe nk’abanyarwandakazi ntimukadukine imikino ntabwo twese turi ba Shaddyboo. Nta kibazo ariko ntimukatwibeshyeho, nshobora kunyura muri byinshi ngo ngere ku nzozi zanjye ariko ntaryamanye na we Mwijaku, atari ukubera ko uri mubi ahubwo ufite inda nini [Kitambi] kandi simbikora n’abafite inda nk’izo.”
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yagiye Tanzania yitegeye ku mafaranga ye ngo agiye gukina filimi, yasabye bagenzi be kutagwa mu mutego uyu mugabo ari gutega kuko ashaka kuryamana nabo gusa.
Ibitekerezo
Isimbino werine
Ku wa 20-10-2023Hghgfh
Nkld
Seba
Ku wa 1-02-2023Sha birababaje cyaneee
Seba
Ku wa 1-02-2023Sha birababaje cyaneee
Kid
Ku wa 9-07-2019Ubwose urikujyirango tubonek urimalaika raa??? Ibyo wakoze nibyinsh kand Bibi nabyo warikubikor reka kwitwaza shaddyboo.
Muntu
Ku wa 9-07-2019Mujye mudushakira inkomoko yaba Bantu cyane cyane mumenye imiryango bavukamo naho ubundi wabona hazaza nibivejuru ntitubimenye.
Muntu
Ku wa 9-07-2019Mujye mudushakira inkomoko yaba Bantu cyane cyane mumenye imiryango bavukamo naho ubundi wabona hazaza nibivejuru ntitubimenye.
Girl
Ku wa 9-07-2019Uyumukobwa Isimbi narinamwanze kubwo kudusebya yiyambika ubusa,ark niba koko ibyo avuga aribyo,nintambwe ikomeye knd ihesha URwanda agaciro,nubwo ntamushimira gusuzuguza mugenzi we,kuko byagakwiye kunyura hagati yabo we na Shaddyboo
Murakoze
Gilbert
Ku wa 9-07-2019yego rwose mukobwa wacu mugemwijesha agaciro Niko kugaheshaa igihugu cyacu