Imyidagaduro

Kimenyi Yves yateye ivi asaba Muyango kuzamubera umugore

Kimenyi Yves yateye ivi asaba Muyango kuzamubera umugore

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yateye ivi asaba umukunzi we Uwase Muyango ko yazamubera umugore.

Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru aho wabereye muri Gasabo mu murenge wa Gisozi mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK aho yamusabye kuzamubera umugore.

Uwase Muyango wagukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019(Miss Photogenic 2019) yabwiye Kimenyi Yves ati"yego", yemera ko amwambika impeta ya fiançailles.

Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Gicurasi 2020 byavuzwe cyane ko aba bombi bagiye gukora bukwe ndetse ari nayo mpamvu Kimenyi Yves yatandukanye na Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports kuko yari yiteguye kumuha amafaranga akaba yategura ubukwe bwe.

Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko ko n’ubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk’amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.

Yagize ati“hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk’ukwezi n’igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata. Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye muri anniversaire y’umushuti we ariko njye niwe nari ngiye kureba mpita nikomereza.”

Aba bombi bahura bwa mbere bahuriye mu isabukuru y’umukobwa wari inshuti yabo bombi batangira kugenda bavugana biza kuvamo urukundo.

Kimenyi Yves yambitse umukunzi we impeta
Uwase Muyango yambaye impeta ya fiançailles
Kimenyi Yves na Muyango nyuma y'umwaka n'igice bakundana, Kimenyi yamusabye ko yazamubera umugore
Imitoma baterana ni kimwe mu byagiye biranga urukundo rwabo
Ni kenshi bagiye bagaragarizanya urukundo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top