Imyidagaduro

Massamba Intore agiye kwizihiza imyaka 40 amaze yihebeye umuziki gakondo

Massamba Intore agiye kwizihiza imyaka 40 amaze yihebeye umuziki gakondo

Umuhanzi Massamba Intore agiye kwizihiza imyaka 40 amaze yihebeye umuziki gakondo ndetse n’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, binyuze mu Gitaramo yise 3040 y’Ubutore.

Iki gitaramo cy’amateka kizabera muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama 2024.

Abazacyitabira bazasusurutswa binyuze mu bihangano bihesha ikuzo umuziki gakondo n’ibivuga ku rugendo rwo kwiyubaka ku Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Massamba Intore yatekereje gutegura Igitaramo 3040 Ubutore Concert mu gukomeza gukundisha abakiri bato umuco gakondo no kubayobora mu nzira ikwiye yo kuwusigasira.

Yagize ati "Mu muco abakuru batanga inkoni ku bakiri bato. Ni ingenzi ko ababitse n’abazi amateka bagomba kuyasangiza abato kugira ngo bakomeze muri uwo murongo wo kuyasigasira."

Massamba Intore umaze imyaka 40 atangiye umuziki, yagaragaje ko igitaramo cye cyagenewe Abanyarwanda kuva ku bato kugera ku bakuze.

Ati "Ni igitaramo kigaruka ku rugendo rw’imyaka 30, wagereranya no kuvuka bwa kabiri ku Rwanda ndetse n’intambwe rumaze gutera urebeye aho rwaturutse n’uko rwiyubatse. Nzaba nanizihiza imyaka 40 ishize ntangiye umuziki kugeza uyu munsi nkiri mu nganzo."

Igitaramo cyiswe 3040 Ubutore Concert, Intore Massamba azagihuriramo n’abahanzi bafite umwihariko wo gukora umuziki gakondo nabandi bagezweho mu muziki wa none.

Aba bahanzi barimo Ariel Wayz, Ruti Joel, DJ Marnaud uzwi mu kuvanga imiziki uri mu bayoboye mu Rwanda na DJ GRVNDLVNG.

3040 Ubutore Concert ni igitaramo kizahuza abakunzi ba muzika, abihebeye umuco Nyarwanda n’abaharanira inyungu zawo ndetse n’abakunzi b’umuziki gakondo bazaturuka mu Rwanda no hanze yarwo."

Iki gitaramo ntikizaha umwihariko gusa ibirori byo kwizihiza urugendo rwa Massamba Intore ahubwo ni numwanya wo guha agaciro umuziki gakondo mu rugendo rwo kwigira ku Rwanda.

Massamba Intore ni Umunyarwanda wubatse izina mu muziki w’u Rwanda, yatangiye gukora kuva mu myaka 40 ishize. Yatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere Umuziki Gakondo.

Uyu muhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye z’irimo Nduwawe yatangiriyeho umuziki, Nshengurukanye isheja, Jenga taifa lako, Nyeganyega, Kanjogera, Urugo ruhire”, Duhakananye umurego turengere u Rwanda, Hari ibintu bimbabaza, Kibonge cha nini n’izindi.

Massamba Intore agiye kwizihiza imyaka 40 amaze yihebeye umuziki gakondo ndetse n'imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe
Ni umwe mu bahanzi baririmba injyana gakondo bamaze igihe kandi bakunzwe
Igitaramo cye kizaba mu mpera z’uku kwezi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top