Imyidagaduro

Meddy na Mimi berekanye isura y’umwana wabo

Meddy na Mimi berekanye isura y’umwana wabo

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Medard [Meddy] n’umugore we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia, berekanye imfura yabo.

Tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo Meddy yasangije abamukurikira ifoto y’umugore we Mimi imugaragaza atwite, ni ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi.

Nubwo yayisangije abantu ndetse ntagire byinshi ayivugaho, byaje kumenyekana ko aba bombi bari bamaze iminsi bibarutse imfura yabo y’umukobwa.

Uyu mukobwa wahise unafurngurirwa urukuta rwa Instagram, ababyeyi be bahishuye ko bamwise Myla Ngabo.

Kuri iyi konti ye ya Instagram, ni naho ababyeyi be banyujije ifoto ye ya mbere bereka abakunzi babo ifoto y’uyu mukobwa wahise ugeze abamukurikira barenga ibihumbi 2.7 mu gihe cy’iminsi 2 gusa.

Aba bombi bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, bubera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amaranye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Imfura ya Meddy na Mimi
Meddy na Mimi bari mu minsi y'ibyishimo nyuma yo kwibaruka imfura yabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top