Imyidagaduro

Minisitiri Mukabaramba mu bashyigikiye Mwiseneza Josiane ku mwanya wa Nyampinga w’u Rwanda

Minisitiri Mukabaramba mu bashyigikiye Mwiseneza Josiane ku mwanya wa Nyampinga w’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba, yagaragaje ko ashyigikiye Mwiseneza Josiane wigaruriye imitima ya benshi mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Yabitangaje abinyujije kuri Twitter, Minisitiri Mukabaramba, yanditse ubutumwa bugufi bushingiye ku bundi agira ati “Tumutore,” yerekana uwo ashyigikiye mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda, nyuma y’aho uwitwa Ange Susuruka kuri urwo rubuga ashyizeho ifoto ya Mwiseneza avuga ko ari we mahitamo ye kandi amushyigikiye.

Mwiseneza uza imbere y’abandi mu kuvugwa cyane muri Miss Rwanda ni nawe uyoboye mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo y’itora ryo kuri internet. Afite ’Likes’ zibarirwa mu bihumbi 28 kuri Instagram kuri Facebook akagira izibarirwa mu bihumbi umunani.

Mu bakobwa bamukurikiye Mutoni Deborah yamurushirije kuri Instagram ariko undi na we amurishiriza kuri Facebook bituma amuza imbere. Abandi bafite amajwi menshi harimo uwitwa Tuyishimire Vanessa Cyiza na Teta Fabiola.

Uyu mukobwa wiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba yatangiye kuvugwa cyane agikandagira ahabereye ijonjora ry’ibanze ndetse yahavuye yamaze kumenyekana kurusha bagenzi be ku buryo byatumye benshi bamuha amahirwe yo kuba Nyampinga wa Rubanda (Miss Popularity).

Mwiseneza ushyigikiwe n’abarimo Minisitiri Mukabaramba yavuzweho cyane mu itangazamakuru bishingiye ku rugendo rw’ibilometero birenga icumi yakoze n’amaguru ajya kwiyamamaza ndetse akahagera afite igikomere ku ino yatsitaye, benshi batungurwa n’uwo muhate udasanzwe yagize no kwitinyuka byabera icyitegererezo abandi bakobwa bo mu cyaro muri iri rushanwa ubusanzwe wasangaga rirangwamo abasirimutse gusa.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Mutarama 2019, nibwo hatorwa abakomeza ndetse hamenyekane abava mu irushanwa mu gikorwa cy’ijonjora rusange kiza kubera muri Expo Grounds i Gikondo. Ibi birori biratangira saa kumi n’imwe z’umugoroba aho kwinjira ari amafaranga bibiri [2,000 Frw] n’ibihumbi bitanu [5000 Frw] mu myanya y’icyubahiro.

Mwiseneza Josiane, umukobwa ushyigikiwe bidasanzwe muri Miss Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Leonard
    Ku wa 7-01-2019

    Kbs Mwiseneza Josiane nanjye murinyuma

  • Niyongira Eric
    Ku wa 6-01-2019

    Nange ndamushigikiye pe
    kuko yagaragaje ubutwari bukomeye kd yazanashobora kuvuganira abana bo cyaro
    nim’iryango ikennye murakoze.

  • Ndayisenga parfait
    Ku wa 6-01-2019

    Uyo mukobwa ntabwizambonafite njyewe.

  • Claude NDAYAMBAJE
    Ku wa 5-01-2019

    Josiane ntashobora kuba miss Rwanda,ariko kuberako turambiwe kubona abitwa ba miss batari bo reka twamagane iri rushanywa tubimunyujijeho wenda byahumura banyiri kuritegura.

  • Mukamudenge Claudine
    Ku wa 5-01-2019

    Nange, nshyigikiye Mwiseneza : umunyarwandakazi w’umwimerere ( utarahinduye ibara na mukorogo).

IZASOMWE CYANE

To Top