Akazuba Cynthia amaze imyaka 11 abaye Nyampinga w’Umujyi wa Kigali, afite n’irindi kamba yakuye ku rwego mpuzamahanga.
Ni umwe mu bakobwa bashyizweho ijisho cyane n’itangazamakuru guhera muri 2007 ubwo yabaga Miss Kigali. Yashishikaje benshi mu buryo bukomeye mu 2009 yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Uburasirazuba.
Akazuba yaherukaga kugaragara mu gikorwa cyo guhitamo umukobwa uhiga abandi mu buranga mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ryegukanywe na Kundwa Doriane.
Yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka, yari kumwe na Masamba Intore, John Bunyeshuri na Branche Majoro.
Ubu, ntiwapfa kumubona mu bikorwa nk’ibi, ndetse mu kiganiro aheruka kugirana na The New Times yavuze ko adashaka kongera guhatanira irushanwa ry’ubwiza kuko ‘yayobotse ibyerekeye indege’ ni naho yifuza gukarishyamo ubumenyi.
Yashinze urwe…
Miss Akazuba Cynthia amaze amezi ane n’imisago abaye umugore. Yarongowe na Gakwaya Christian, umuyobozi wa Rwanda Events akaba ari na we ukuriye Ishyirahamwe ry’abasiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC-Rwanda Automobile Club).
Ubukwe bwe bwabereye i Kabuga naho imihango yo gusaba no gukwa ibera ku Kimironko ku wa 29 Nyakanga 2018.
Abenshi mu baherekeje uyu Nyampinga hari higanjemo abakozi ba RwandAir barimo na Esther Mbabazi, Umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege.
Akazuba afite impamyabumenyi yabonye mu 2014 mu ishami ry’ibijyanye n’ubugeni Architecture-Creative Design. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari KIST.
Yavuze ko akiri muto “Inzozi zari ukuba umunyabugeni ariko uko iminsi yagiye ishira byarahindutse. Nubwo nabonye impamyabumenyi ya kaminuza muri architecture - creative design, nahisemo kwiyegurira ibyerekeye ingendo zo mu kirere.”
Akazuba mu byerekeye indege
Miss Akazuba, ubu ni umwe mu bakozi bakomeye muri RwandAir. Afite inshingano zikomeye nka ‘flight dispatcher’, avugana cyane n’abapilote mbere y’uko indege ihaguruka, gupanga ingendo, kumenya ubuzima bwa buri ndege mu zo ashinzwe n’ibindi.
Yinjiye mu byerekeye ingendo zo mu kirere nyuma yo guhabwa amahugurwa yabyo mu ishuri rya Jeppesen Academy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Akazi afite mu nshingano, karakomeye ndetse gasabwa kwitwararika gukomeye. Ati “Ntanga umusanzu mu gupanga ingendo, kumenya ubuzima bw’indege n’ibindi byerekeye imikorere yazo. Ikindi, mvugana n’abapilote iyo hagize impinduka itunguranye iba.”
Yongeyeho ati “Nk’urugero, mbwira abapilote umubare w’abagenzi indege igiye guhagurukana, uko ikirere cyifashe, ibyerekeye amavuta indege inywa n’ibindi. Ni akazi gateye amatsiko.”
Akazuba yavuze ko ari akazi gasaba ubwitonzi no gushishoza bizira ikosa. Yiyumva nk’umukozi umaze kubishobora mu gihe cy’imyaka irenga itandatu amaze muri uyu mwuga.
Yashimangiye ko nta kibazo arahura nacyo cyane ko mu kazi ashinzwe ikosa uko ryaba ringana kose ari ‘kirazira’.
Ati “Ntabwo navuga ko nahuye n’ikibazo runaka muri aka kazi kuko gasaba guhozaho no kugenzura ubutitsa. By’umwihariko ku byerekeye amakuru mpa abapilote. Ikosa ni kirazira.”
Aka kazi karamuzirika cyane ndetse ngo hari byinshi akumbura yabagamo atarakinjiramo. Ati “Nkumbura cyane kwambara ibyo nifuza. Nka ‘flight dispatcher, iteka mpora nambaye impuzankano[akubita agatwenge].”
Mu myaka iri imbere, Akazuba ashyize ijisho ku mwuga yiyeguriye ndetse yifuza kwiga Masters mu byerekeye gucunga ingendo zo mu kirere.
Ibindi wamenya kuri Akazuba
Uyu Akazuba ni murumuna wa Akanyana Sharon, uyu akaba ari we wambitswe ikamba rya Nyampinga w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ku nshuro ya mbere.
Uretse gutorerwa kuba Nyampinga, Akazuba yagiye agarukwaho kenshi aho yakunze kujya avugwa mu itangazamakuru ku ntonde z’abakobwa bakunzwe cyane mu Rwanda.
Yanagiye agaragara mu bikorwa binyuranye birimo ibya Imbuto Foundation ashishikariza urubyiruko kurushaho kwesa imihigo.
Ikimushishikaza cyane, ni uguharanira ituze ry’inshuti ze.
Ibitekerezo