Imyidagaduro

Miss Nishimwe Naomie ari mu rukundo (AMAFOTO)

Miss Nishimwe Naomie ari mu rukundo (AMAFOTO)

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Miss Nishimwe Naomie ari mu rukundo na Michael Tesfay wize ubuvuzi.

Nishimwe Naomie amaze iminsi ashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’uyu musore bivugwa ko bamaze igihe bakundana.

Mu ifoto Naomie yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’uyu musore yashyizeho umutima nk’ikimenyetso cy’uko bakundana .

Michael Tesfay uri mu rukundo na Nishimwe Naomie, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu by’ubuvuzi yakuye mu Bwongereza.

Nishimwe Naomie ufite inzu y’imideli afatanyije n’abavandimwe be ya Zöi, ntiyakunze gushyira hanze cyane ubuzima bwe bw’urukundo uretse muri iyi minsi arimo kugaragaza amarangamutima ye.

Bakunze kugaragara bari kumwe
Michael Tesfay na Nishimwe Naomie bamaze iminsi mu rukundo
Amarangamutima yangaje Nishimwe Naomie maze yerekana umusore yihebeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top