Imyidagaduro

Miss Vanessa Raissa Uwase yambitswe impeta

Miss Vanessa Raissa Uwase yambitswe impeta

Miss Uwase Vanessa yambitswe impeta ya fiançailles n’umukunzi we Dylan Ngenzi bamaze iminsi mu rukundo wanatumye abatizwa bushya.

Ni nyuma y’imyaka itanu yambitswe impeta na Putin Kabalu ukomoka muri DR Congo ariko bakaza kubona ko ibya bo bitakunda bagatandukana. Yayimwambitse 2019 batandukana 2021.

Ku wa 27 Nzeri 2024 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Miss Vanessa yavuze yasohokanye n’umukunzi we azi ko bagiye kuganira bisanzwe agataha yemeye kumubera umugore.

Ni amagambo uyu mukobwa yaherekesheje amashusho amugaragaza yambikwa impeta n’uyu musore.

Miss Vanessa na Dylan Ngenzi biyemeje kurushinga nyuma y’igihe bakundana ndetse bakaba baheruka kubatirizwa muri Zion Temple.

Miss Uwase Raissa Vanessa ni umukobwa wambitswe ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015.

Miss Vanessa Raissa Uwase yambitswe impeta ya fiançailles
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top