Imyidagaduro

Navuze yego - Sonia Rolland nyuma yo kwambikwa impeta ya fiançailles

Navuze yego - Sonia Rolland nyuma yo kwambikwa impeta ya fiançailles

Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Uwitonze Sonia Rolland, yambitswe impeta ya fiançailles.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rolland yashyizeho ifoto ye yambaye impeta, afashe mu kiganza umusore wayimwambitse maze iherekezwa n’amagambo agira ati "navuze yego".

Sonia Rolland w’abana babiri, Tess Rolland Rocancourt yabyaranye na Christophe Rocancourt na Kahina Lesper-Rolland yabyaranye na Jalil Lespert, ntabwo yigeze atangaza izina ry’uwamwambitse impeta.

Gusa amakuru menshi avuga ko yaba ari umukunzi we wa kera, Christophe Rocancourt babyaranye muri 2007

Muri 2022, Sonia Rolland yatangaje ko yishimiye kuba ari mu rukundo, akaba ari mu rukundo n’inshuti ye yo mu bwana, bakundanyeho mu myaka 18 ishize.

Nta gushindikanya ko yavugaga Christophe Rocancourt batandukanye muri 2009 ubwo yahitaga ajya mu rukundo na Jalil Lespert.

Sonia Rolland yambitswe impeta ya fiançailles
Biravugwa ko ari Christophe Rocancourt wamwambitse impeta
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top