Imyidagaduro

Ndi mwiza nanjye ndabizi – Keila wujuje ikizami cya Leta uhatanye muri Miss Rwanda yumva azaba umupilote (VIDEO)

Ndi mwiza nanjye ndabizi – Keila wujuje ikizami cya Leta uhatanye muri Miss Rwanda yumva azaba umupilote (VIDEO)

Kelia Ruzindana umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, avuga ko yakuranye inzozi zo kuba umupilote (umutwazi w’indege), ariko akaba yarahisemo kujya muri Miss Rwanda bitewe n’abana biganaga bamubwiraga ko yabishobora.

Kelia Ruzindana ufite nimero 47 wamutora unyuze hano cyangwa ugakanda *544*1*47#, yavukiye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Nyamirambo.

Ni umukobwa w’imyaka 18 wasoje amashuri yisumbuye umwaka ushize aho yayasoreje St Andre, akaba yarize MPG (Mathematics, Physics and Geography) akaba yaranujuje ikizami cya Leta.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yakuze afite inzozi zo kuzaba umupilote, ari nayo mpamvu yize MPG.

Agaruka ku cyamuteye kujya muri Miss Rwanda yavuze ko n’ubundi yiga St Andre habaye amarushanwa y’ubwiza aza kuba ari we utorwa, hanyuma abana biganaga bamubwira ko yazajya muri Miss Rwanda kuko ari mwiza kandi yabishobora.

Igihe cyaje kugera agira igitekerezo, akiganiriza ababyeyi be nabo barabyemera, ajya kugerageza amahirwe maze aza gutoranywa mu bakobwa 29 batoranyijwe kuzahagararira Umujyi wa Kigali.

Kelia akaba afite umushinga wo kurwanya ihungabana ku bana baterwa n’amakimbirane yo mu miryango ugasanga bishoye mu biyobyabwenge, ni umushinga avuga ko yagize agikomoye ku nshuti ye.

Ni umukobwa uvuga ko yifitiye icyizere kuko ari mwiza na we abizi ndetse akaba afite n’ubwenge, ngo ibisabwa byose arabyujuje.

Kelia avuga ko ari mwiza na we abizi, afite inzozi zo kuzaba umupilote
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 23-02-2022

    Uyu niwe miss rwose afite numushiga mwiza pe

IZASOMWE CYANE

To Top