Imyidagaduro

Nyambo yahishuye ko afite umukunzi utari Titi Brown, ndetse ko bidashoboka ko bakundana

Nyambo yahishuye ko afite umukunzi utari Titi Brown, ndetse ko bidashoboka ko bakundana

Biragoye kuba wakumvisha abakurikira ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda ko umubyinnyi Ishimwe Thierry [Titi Brown] ndetse n’umukinnyi wa filime Nyambo Jesca badakundana kuko nubwo bagerageza kubihisha, rubatamaza.

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo inkuru z’uko Nyambo na Titi Brown bakundana zatangiye kuvugwa, zikaba zaragiye zitizwa umurindi n’amafoto ndetse n’amashusho ya bo bombi yagiye asohoka bagiranye ibihe byiza.

Gusa aba bombi bakomeje kugenda babihakana aho bo bavuga ko ari inshuti zisanzwe nta rukundo ruri hagati ya bo.

Titi Brown kwihishira bikaba hari gihe byamunaniye maze asuka amarangamutima ye hasi, byabaye ubwo Nyambo yagiraga isabukuru y’amavuko tariki ya 18 Mata 2024.

Icyo gihe abinyujije ku mbuga nkoranyamba yagize ati "Ndabizi uyu munsi nagushyize mu bihe bituma utekereza impamvu ntakwifurije isabukuru nziza cyangwa impamvu ntagupositinze, mukundwa narimo negeranya amagambo kugira ngo nze gutuma umenya ukuntu niyumva, uburyo uri uw’agaciro, umugisha wazanye mu buzima bwanjye."

Yunzemo ati “Ndibuka ko nahuye nawe mu minsi mibi yanjye mu mezi atanu ashize ariko watumye numva nkunzwe kandi mba umwe mu bantu bishimye ku Isi.”

“Kuba iruhande rwawe, kuganira nawe, rimwe na rimwe nibaza icyo nakoze kugira ngo mbe ukwiriye umugore wuje ubuhanga kandi mwiza nkawe, nshobora kuba ndi umusore ufite amahirwe mu isanzure ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nkawe.”

Nyambo akaba yabwiye ISIMBI ko Titi Brown ari inshuti ye magara atari umukunzi we, ahubwo yahise ahishura ko afite umukunzi.

Ati "Titi ni inshuti yanjye magara. Mfite umukunzi utari Titi Brown, umukunzi wanjye ntabwo mumuzi. Inshuti yanjye magara murayizi ariko umukunzi wanjye ntimumuzi."

"Ntabwo umukunzi wanjye aba mu Rwanda. Ibivugwa ntacyo umukunzi wanjye bimutwaye. Titi ntarabyifuza kuko na we afite umukunzi. Titi afite umukunzi nanjye mfite umukunzi, twe turi inshuti. Njyewe ntabwo ndi umukunzi wa Titi."

Gusa nubwo avuga ibi ariko, amakuru avuga ko bakundana ahubwo bahisemo kuba urukundo rwa bo barugize ibanga nubwo hari igihe rubatamaza.

Titi na Nyambo biragoye kwemeza abantu ko badakundana
Nyambo yavuze ko badakundana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NSABIMANA
    Ku wa 9-05-2024

    Andika Igitekerezo HanoA BC

To Top