Imyidagaduro

Nyampinga w’u Bubiligi ufite inkomoko mu Rwanda ari mu rw’Imisozi 1000

Nyampinga w’u Bubiligi ufite inkomoko mu Rwanda ari mu rw’Imisozi 1000

Nyampinga w’u Bubiligi, Kenza Johanna Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda mu bikorwa by’ubugiraneza byo kuvuza abana batishoboye bafite indwara y’ishaza.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Miss Kenza yasangije abamukurikira Amafoto ateruye abana, ayakurikiza ubutumwa bugaragaza ko ari mu Rwanda mu bikorwa byo gufasha abana bafite ikibazo cy’indwara y’ishaza. Ni igikorwa yakoreye ku bitaro bya Kabgayi.

Yagize ati “Uyu munsi nakozweho bikomeye ubwo nahuraga n’abana b’impinja bari mu byago byo kuba bagira ubumuga bwo kutabona. Turi kubafasha binyuze muri ‘Light of the Word’."

"Ubudaheranwa n’umunezero bibaranga, biteye ubwuzu kandi ndashimira cyane amahirwe nahawe yo kuba umwe mu bari kugira uruhare muri izi nshingano zigamije guhindura ubuzima.”

Miss Kenza yasoje ubutumwa bwe asaba abamukurikira kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo bafashe aba bana.

Ati “Mureke duhuze imbaraga mu guhindurira ubuzima aba bana babarirwa mu bihumbi kandi dushyize hamwe twabasha gutuma babona urumuri tukanabaha ejo hazaza bakwiye."

Muri Gashyantare 2024 ni bwo Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024 ahigitse abandi bakobwa barenga 32.

Ari mu bikorwa by'ubugiraneza byo gufasha kuvuza abana bafite ishaza
Miss Kenza yanagiranye ibihe byiza n'abana b'abanyeshuri

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ingabire annick
    Ku wa 14-09-2024

    Gsa imana ijyikomeza gutiza imbaraga ibitecyerezo byanyu murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top