Nyina wa Kanumba yabwiye Wema ko umuvumo w’umwana we uzamuhoraho, yibutse amagambo ababaje yamubwiye mbere y’uko apfa
Flora Mutegoa akaba nyina wa Steven Kanumba witabye Imana muri 2012, yabwiye Wema Sepetu ko kuba yarakuyemo inda y’umwana we nawe umuvumo we uzamuhoraho.
Mu minsi ishize nibwo Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006 yitangarije ko yakuyemo inda 2 za nyakwigendera Steven Kanumba, umukinnyi wa filime wari ukunzwe cyane muri Tanzania.
Ubwo yari yatumiye nyina wa Kanumba mu gice cy’ikiganiro cye cyitwa ‘Cook With Wema Sepetu’ kinyura kuri application ye, nyina wa Kanumba yamubwiye ko ibyo yavuze byose n’umuhungu we yari yarabimubwiye.
Ati“ibyo umbwira ni ukuri, yarabimbwiye. Yaravuze ngo mureke ashake umugabo ukize, agerageze kubyara abana b’ubusa, wenda azangarukira ariko ashobora gusanga azaba yakererewe.”
Yibutse ku mubano we na Kanumba, Wema Sepetu yavuze ko Kanumba mbere yo gupfa yamubwiye ko amufitiye ideni ry’abana.
Ati“wa mugore we umfitiye ideni ry’abana, ku bw’izo mpamvu ntabwo uzigera ugira abandi bana n’undi mugabo.”
Wema yavuze ko impamvu yakuyemo inda 2 za Kanumba yari akiri muto ndetse afite ubwoba bw’ababyeyi be.
Nyuma yo gutandukana na Kanumba, wema Sepetu yakundanye na Diamond ndetse baza gutandukana, gusa uyu mukobwa yaje kugira ikibazo cyo kutabyara aho kwa muganga basanze ari ingumba.
Ibitekerezo
Nyiransengiyumva Devotha
Ku wa 15-01-2021Imana yaramuhannye