Imyidagaduro

Rurageretse hagati ya Element na Country Records imwita umwana yirereye

Rurageretse hagati ya Element na Country Records imwita umwana yirereye

Country Records yamaganiye kure Producer Element uheruka kuvuga ko agiye gushyira hanze injyana nshya yise "AfroGako", iyi nzu itunganya umuziki ivuga ko ari umushinga wa bo.

Element ubu ubarizwa muri 1:55AM, aheruka gutangaza ko injyana nshya yari amaze imyaka 4 akoraho ya Afrobeat ivanze na Gakondo (AfroGako) yamaze kurangira.

Uyu mushinga ahamya ko yatangiye akiri muri Country Records, kuva ku munsi wa mbere yawuvugaho ntabwo Country Records yigeze ibyemera, yagiye yumvikana ivuga ko ari umushinga wa yo Element yibye.

Mu itangazo Country Records yashyize hanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2024, yavuze ko AfroGako ari injyana ya Country Records ku gitekerezo cya nyirayo, Noopja atari iya Element birereye.

Iti “Injyana ya Afro Gako yaturutse ku cyerekezo gishya cy’uwatangije studio (Noopja), ntabwo uwahoze ari mu ikipe y’abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha tukanamukuza tukamwita Element Eleeeh yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.’’

Bakomeje bavuga ko batakwihanganira abatesha agaciro uwahimbye injyana akanashyiraho ikirango cya yo.

Ati “Twamaganye ibivugwa bidafite ishingiro kandi tugashimangira ubumwe mu guteza imbere uruganda rwacu. Turashishikariza abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana, ariko ntabwo twakwihanganira abatesha agaciro igitekerezo ndetse n’uwashyizeho ikirango cy’injyana; ukuri n’igihe birahari kuri twese.’’

Basohoye iri tangazo mu gihe irimo inasezera k’uwahoze ari Producer wa yo uheruka kuyisezera, Prince Kiiiz ugiye gutangiza studio ye, ubu isigaranye Pakkage na Kozze.

Element na Country Records rurageretse
Itangazo rya Country Records
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top