Imyidagaduro

Rusine yasezeranye imbere y’amategeko

Rusine yasezeranye imbere y’amategeko

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick ukora kuri Kiss FM, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Iyrn Uwase Nizra baheruka kwibaruka imfura.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura.

Rusine na Nizra bakaba bari bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo ni mu gihe batangiye kugaragaza urukundo rwa bo mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Muri Kanama 2024 nibwo Rusine yambitse impeta Uwase amusaba ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.

Mu Ukwakira 2022 nibwo Rusine wari usanzwe ari umunyarwenya ukomeye mu Rwanda yinjiye kuri Kiss FM aho yabereye umunyamakuru w’ikimenyabose nyuma y’igihe atangiriye uyu mwuga kuri Power FM.

Rusine Patrick yasezeranye imbere y'amategeko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 15-09-2024

    Mbifurije urugo rwiza

  • Niyonzima Emmanuel
    Ku wa 13-09-2024

    Rwose nibyiza nabandi banyarwenya barebereho pee murimake rusine ni nyamibwa pee. Big congratulation pee

  • Niyonzima Emmanuel
    Ku wa 13-09-2024

    Rwose nibyiza nabandi banyarwenya barebereho pee murimake rusine ni nyamibwa pee. Big congratulation pee

IZASOMWE CYANE

To Top