Imyidagaduro

Rusine yatomagije umukunzi we nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles

Rusine yatomagije umukunzi we nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru, Rusine Patrick yabwiye umukunzi we Iryn Uwase Nizra ko buri uko umutima utera amutekereza.

Ni nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles akamusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

Ejo hashize ku wa Mbere, Rusine yasangije amafoto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yambika impeta ya Iryn, ubona bose bishimye.

Aya mafoto ya Rusine yaherekejwe n’amagambo yuje imitoma yabwiraga umukunzi we wemeye kuzabana na we akaramata.

Ati "uyu munsi ni icyemenyetso cy’intangiriro yo kubana ubuziraherezo. Buri uko umutima uteye nkuhitamo. Ubuziraherezo bw’ibyishimo, urukundo n’ibyiza bidashira. Sinjye uzarota maranye na we ibihe byose nkukunda. Ubu n’iteka ryose."

Rusine na Iryn bakaba bamaze igihe bakundana nubwo urukundo rwa bo barugize ibanga, amakuru avuga ko aba bombi bibarutse mu minsi ishize, banitegura gukora ubukwe vuba.

Rusine yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top