Imyidagaduro

Ubwiza bw’inkumi yatumye Producer Ayoo Rash afata umwanzuro wo gukora ubukwe (AMAFOTO)

Ubwiza bw’inkumi yatumye Producer Ayoo Rash afata umwanzuro wo gukora ubukwe (AMAFOTO)

Producer Élisée Raha wamamaye nka Ayoo Rash mu gutunganya umuziki, agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Shiphrah Niyotwizeye muri uku kwezi.

Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire mu bukwe bwa bo, biteganyijwe ko tariki ya 10 Ugushyingo 2022 ari bwo bazasezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko bizaba saa munani z’amanywa, abatumiwe bazakirirwa Kicukiro muri Tequila Paradise.

Muri 2022 ni bwo Ayoo Rash w’imyaka 23 yatangiye gusangiza cyane abamukurikira amafoto y’iyi nkumi yatumye afata umwanzuro gusezera ubugaragu aho yakundaga kugenda amafoto ayaherekeresha amagambo meza y’urukundo.

Ayo Rash yinjiye neza mu mwunga wo gutunganya indirimbo muri 2019 nyuma y’igihe acuranga mu rusengero.

Ni umwe mu ba producer bagezweho muri iki gihe aho yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ziyobowe na ‘Away’ ya Ariel Ways na Juno Kizigenza, akora ‘La Vida Loca’ ya Ariel Wayz, ‘Please Me’ ya Juno Kizigenza, ‘Bella’ ya Mr Kagame n’izindi.

Ayoo Rash n’umukunzi we Shiphrah Niyotwizeye
Shiphrah Niyotwizeye umukunzi wa Ayoo Rash
Arambara akaberwa
Ngo kuva yagera mu buzima Ayoo Rash yahinduye byinshi
Muri uyu mwaka Producer Ayoo yakunze kugenda agaragaza amarangamutima ye kuri uyu mukobwa yihebeye
Ubukwe bwa bo buri muri uku kwezi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top