Imyidagaduro

Amashusho y’indirimbo yabaye imbarutso y’urukundo rwa Meddy na Mimi

Amashusho y’indirimbo yabaye imbarutso y’urukundo rwa Meddy na Mimi

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye byinshi k’urukundo rwe n’umugore we Mimi, aho yamwirutseho hafi umwaka ashaka ko aza mu mashusho y’indirimbo ye, yaje no gutuma akomeza kuvugana na we kugeza bagiye mu rukundo.

Mu kiganiro yashyize ku rubuga rwe rwa YouTube, Meddy yashyizeho igice cya mbere cy’inkuru y’urukundo rwe n’umugore we, Mehfira Mimi ukomoka muri Ethiopia baheruka kurushinga muri Gicurasi uyu mwaka.

Meddy avuga ko amaze imyaka 5 aziranye na Mimi ariko byamutwaye imbaraga zikomeye kugira ngo amwumvishe kujya mu mashusho y’indirimbo ye ‘Ntawamusimbura’, byageze aho amubwira ko we atajyamo ahubwo azamushakira uwajyamo.

Ati “Mimi twahuye mu myaka 5 ishize, byantwaye nk’umwaka kugira ngo mwumvishe ajye mu mashusho y’indirimbo yanjye(Ntawamusimbura), byari nk’ubusazi kuko producer wanjye we yasaga n’uwabivuyemo, nyuma twatangiye kuvugana, avuga ko atajya mu mashusho ariko azamfasha kubona uwuyajyamo.”

Akomeza avuga ko umutima we wamubwiraga ko Mimi ari we mukobwa ukwiye kujya muri ayo mashusho y’iyo ndirimbo ntawundi.

Ati “Uku ni ukuri, hari ikintu mu mutima wanjye cyambwiraga ko ari we mukobwa ukwiriye kujya mu mashusho y’indirimbo, na producer yambwiraga ko atazi icyo nshaka, niba nshaka ko amashusho y’indirimbo akorwa cyangwa niba nshaka kuvugana n’umukobwa.”

“Ndibuka naramwandikiye ndamubwira niba amashusho twayakora ku wa Gatandatu, ambwira ko rimwe na rimwe akora muri weekend kandi ko agera mu rugo ananiwe, sinari nzi icyo gukora, nagombaga gutegereza.”

Avuga ko ngira ngo umukobwa byageze igihe akumva agomba kumufasha, afata umwanzuro wo kujya mu mashusho y’indirimbo ye.

Kuva icyo gihe nibwo batangiye kuvugana umunsi ku munsi kugeza ubushuti bwabo buvuyemo urukundo rufatika.

Ati “Twatangiye kuvuana icyo gihe, hari byinshi byabaye mu buzima bwanjye hari na byinshi byabaye mu buzima bwe.”

Meddy yavuze ko nyuma bakomeje kuvugana ndetse baza no gusohokana we yishyizemo ko agiye gutereta ariko ntabwo akeka ko Mimi we ariko byari bimeze, ntabwo yacitse intege kuko yari azi icyo ashaka, ahamya ko umwe yakunze undi bitewe n’uwo ari we.

Tariki ya 22 Gicurasi 2021, nyuma y’urugendo rurerure rw’urukundo rwabo, nibwo aba bombi biyemeje kurushinga basezerana kubana akaramata.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amaranye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

Meddy na Mimi ni abantu bakunze kugenda bagaragaza ko bari mu rukundo cyane cyane biciye mu magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Meddy na Mimi baziranye kuva mu myaka 5 ishize
Ngo ni umukobwa mugoye kujya mu mashusho y'indirimbo ye ari nayo yabaye imbarutso y'urukundo rwabo kuko yatumye bakomeza kuvugana cyane
Nyuma bakomeje kujya bavugana kugeza bakundanye ndetse ubu bamaze no kuba umugore n'umugabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top