Imyidagaduro

Umubyinnyi Titi Brown aravugwa mu rukundo na Nyambo

Umubyinnyi Titi Brown aravugwa mu rukundo na Nyambo

Umubyinnyi wabigize umwuga, Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umukinnyi wa Sinena Nyarwanda, Nyambo Jesca.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bamaze igihe bakundana, kuva yafungurwa uyu mukobwa akaba ari umwe mu bantu bamubaye hafi cyane.

Gusa amakuru y’urukundo rwa bo bakaba baragerageje kurugira ibanga ariko benshi mu nshuti za bo bakaba babizi ko bakundana ndetse n’urukundo rumaze gufata indi ntera.

Tariki ya 14 Gashyantare 2024 ni bwo bwa mbere baciye amarenga y’urukundo rwa bo aho hagiye amashusho hanze basohokanye ku munsi w’abakundana, bagiriye ibihe byiza mu bwato.

Titi Brown akaba yarafunguwe mu Kwakira 2023, ni nyuma y’imyaka 2 afunzwe aho yari akurkiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamutera inda, gusa yaje kugirwa umwere kuri ibi byaha.

Nyambo Jesca ni umwe mu bakobwa bamaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda aho azwi cyane muri filime y’uruhererekane ya ’Umuturanyi’ inyura kuri Zacu TV ndetse no kuri YouTube.

Ku munsi w’abakundana bagiranye ibihe byiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top