Umuhanzi nyarwanda Yvan Buravan arwariye muri Kenya aho yagiye kwivuza uburwayi bumaze iminsi bwaramuzengereje, icyo akojeje mu kanwa cyose kikagaruka.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko ubu burwayi abumuranye hafi ukwezi, yagerageje kwivuza mu Rwanda ariko biranga afata umwanzuro wo kujya kwivuriza hanze y’u Rwanda muri Kenya.
Uyu muhanzi bivugwa ko ari igifu cyamuzengereje aho icyo yashyiraga mu nda cyose cyahitaga kigaruka nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabibwiye ISIMBI.
Uyu muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda, aheruka gusohora indirimbo ‘Big Time’ inshuti ze nyinshi zamwifurije gukira vuba binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Yvan Buravan yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ye Ayee’, ‘Si Belle’, ‘Low Key’, ‘Garagaza’, ‘Oya’, ‘Just Dance’ n’izindi.
Ibitekerezo
Emely dizzo
Ku wa 8-11-2022Andika Igitekerezo Hano niyihe mishinga yvan buravan yarafite
Emely dizzo
Ku wa 8-11-2022Andika Igitekerezo Hano niyihe mishinga yvan buravan yarafite