Imyidagaduro

Umunyarwenya Ravanelly yinjiye mu itorero Inganzo Ngari

Umunyarwenya Ravanelly yinjiye mu itorero Inganzo Ngari

Umunyarwenya Twahirwa Ravanelly wamamaye cyane nka 27ravanelly binyuze ku rubugwa rwa TikTok yinjiye itorero ’Inganzo Ngari’ ribyina imbyino gakondo riri mu yakomeye hano mu Rwanda.

Aganira na ISIMBI, Ravanelly yatangaje ko yishimiye iyi ntambwe yateye yo kwinjira muri iri torero nyuma y’imyaka itatu atangiye kubyina imbyino gakondo nk’umwuga.

Uyu musore yatangiye kwiga kubyina imbyino gakondo mu 2019 cyane ko ari ibintu yakundaga, gusa aza kubyinjiramo byimbitse mu 2021 nyuma ya Covid 19.

Ravanelly avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kwisanga muri iri torero, ndetse ko ari itorero akunda kandi yakuze yifuza kujyamo.

Ati "Ni ibintu byanejeje kwisanga mu ’Inganzo Ngari’ kuko n’itorero nkunda kandi nifuzaga kujyamo kuva kera."

Ravanelly yahishuye ko gukundana umuco gakondo no gushaka kumenya byinshi ku muco ari byo byatumye yiga kubyina imbyino gakondo, amazina y’inka n’ibindi.

Ati "Nisanze nkunda umuco gakondo cyane cyane, n’uko rero nshaka uburyo ngomba kubyiga nkabimenya (Kubyina), natangiye niga amazina y’inka nkoresheje igitabo cya alex Kagame ndetse no kuba umusangiza w’amagambo (MC) gusa mbura ubunyigisha neza, ariko kubera ko ku ishuri habagamo itorero ndijyamo ni uko natangiye kubyiga."

Itorero Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero abyina imbyino gakondo akomeye mu Rwanda, rikaba rimaze kwigarurira imitima ya benshi.

Ravanelly yinjiye mu Itorero Inganzo Ngari

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top