Imyidagaduro

VIDEO: Platini wo muri Dream Boys yavuze ku murundikazi umushinja ko yamuteye inda akamwihakana

VIDEO: Platini wo muri Dream Boys yavuze ku murundikazi umushinja ko yamuteye inda akamwihakana

Nemeye Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys yateye utwatsi ibihuha bimaze iminsi bivugwa ko hari umukobwa w’umurundukazi yateye inda akamwihakana, ngo kubyara ni umugisha ntiyakwanga umwana.

Mu minsi yashize ni bwo haje inkuru y’uko uyu musore yateye inda umukobwa w’i Burundi aza no kubyara ariko Platini aramwihakana.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi yavuze ko uretse no gutera uwo mukobwa inda atanaherukayo kuko aheruka i Burundi muri 2014.

Yagize ati" mu Burundi simperukayo kuko mperukayo 2014, ariko sindibaruka wumve ko ari ikintu mpora nsaba imana kandi haramutse hagize umuntu naba narateye inda yanyegera.

Yakomeje avuga ko biramutse bibaye bitagera aho yihakana umwana we ahubwo yamurera yaba adafite ubushobozi akitabaza iwabo.

Uyu mukobwa bivugwa ko yateye inda ni uwo ngo yakundanye na we nyuma y’uko muri 2017 atandukanye na Ingabire Diane bari bamaranye imyaka 4, icyo gihe baniteguraga kurushinga.

Dream Boys ni itsinda rigizwe n’abasore babiri Platini na TMC ryatangiye umuziki mu mwaka wa 2009 rikaba rimaze gutwara ibihembo bikomeye mu Rwanda harimo n’icya Primus Guma Guma ya 2017.

Reba hano ikiganiro na Platini

MUKAYISENGA Ruth / Isimbi.rw

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top